The Ben na Bruce Melodie bombi bahakanye gusinyana amasezerano y’imikoranire
Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiriye amakuru avuga ko umuhanzi The Ben yaba yasinye amasezerano y’imikoranire mu nzu y’umuziki ya Bruce Melodie, bisa n’ibiciye igikuba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’abantu batandukanye, bwavugaga ko Bruce Melodie uri mu bihe bye byiza muri iki gihe, ngo yaba yarasinyishije The Ben amasezerano yo gukorana nk’umuntu uri mu biganza bya Bruce Melodie.
Nyamara ibi bikimara gutangazwa, The Ben yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yumijwe no kubona abantu bashobora kumwandikaho amakuru nk’aya asa n’amwangiriza izina.
Yanditse ati “Jyewe ndi izina rikomeye, ridakwiye gukora ibibonetse byose, ndi Igisamagwe cya nyacyo [nk’uko akunda kubyiyita]”
Icyashyushyaga abantu mu mutwe, ni ukuntu umuntu nka Melodie watangiye umuziki The Ben amaze imyaka irenga 6 yaramamaye, yaba abashije kumusinyisha amasezerano akemera no kugenzura ibikorwa bye byose.

Nyamara Bruce Melodie na we ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko uretse no gusinyisha The Ben n’iyo nzu ashyiramo abahanzi ntayo afite, nk’uko bamwe babimwitiriye.
Yagize ati “Nta Label mfite. Hari abantu babyitiranije no kuba ndi gufasha abahanzi 2 bakizamuka, ariko bariya mbafasha bisanzwe bitari mu masezerano nk’uko naba mfite Label.”
Bruce Melodie amaze igihe agaragaza urwego rwo hejuru mu muziki wo mu Rwanda, akaba yaraninjiye mu ishoramari rigize aho rihuriye n’umuziki harimo nko gushinga Televiziyo, ku buryo bishoboka ko ari ho bamwe bahereye bavuga ko yaba agiye no gusinyisha The Ben.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bluce melody yabagiyegukoresha the ben ntibyabaho kwab arinkoguteribuyemukirere2!!!