MINISANTE yasobanuye abasabwa kwirinda no kurindwa Covid-19 by’umwihariko

Nubwo indwara nka Covid-19 zifata abantu bose, abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri bitewe n’ubusaza, umwana muto, ufite ubwandu bwa virus itera SIDA, Hepatite, Cancer, utwite, ufite ikibazo cy’imirire mibi (kurya byinshi cyangwa kubibura),...we aribasirwa kurushaho.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

Kubura ubudahangwa bw’umubiri bisobanura ko umuntu aba yinjiwemo n’udukoko tumunga umubiri we, tugasanga nta bushobozi ufite bwo kuturwanya bigatuma twororoka.

Mu maraso y’umuntu muzima habamo utunyangingo tugereranywa n’abasirikare (anticorps), bashinzwe kurwanya udukoko tuvuye hanze y’umubiri w’umuntu (aba yariye, yanyweye, yahumetse cyangwa twinjiriye mu ruhu), aho abo basirikare batugota bakatwica (phagocyter).

Urubuga ‘medical news today’ rukomeza rugaragaza ko bimwe mu biranga umubiri udafite ubudahangarwa birimo nko kwibasirwa n’indwara z’ubuhumekero, umuvuduko w’amaraso ukabije cyangwa muto, kubura ubushake bwo kurya, impiswi/impatwe, uburibwe mu magufa, kunanuka cyangwa kubyibuha bikabije.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara ku isi cyitwa CDC, kigira inama ababuze ubudahangarwa bw’umubiri kugira isuku ihagije, kwirinda guhura n’abarwayi, kwitabira inkingo no gukurikiza inama za muganga, kwirinda ibimunaniza, gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kurya indyo yuzuye kandi iri ku rugero rukwiriye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko abantu babiri baheruka kwicwa na Covid-19 bombi bari bakuze, umwe afite imyaka 51, undi afite 77, hari uwari asanzwe abyibushye cyane, ndetse n’uwari ufite uburwayi bwa cancer.

Dr. Ngamije yagize ati “duhora dushishikariza abarurage ko abantu bakuru bakwirinda kujya aho bashobora kwandurira iyi ndwara, kuko iyo afite ubundi burwayi nka diyabete, umutima, ibiro byinshi, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero,... ibyo ni ibibazo bituma umubiri we udashobora kwirwanaho”.

Akomeza agira ati “Tubizirikane tumenye ukuntu twakwita ku bakuze bafite ibyo bibazo, na bo kandi badufashe mu kwirinda bubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba, kwirinda kujya mu mahuriro atemewe kandi mucucitse.

Muri rusange abantu bagomba kwirinda by’umwihariko ni nk’abo bafite ibibazo byihariye nari maze kuvuga”.

Kugera kuri uyu wa gatatu, abantu Covid-19 imaze kugeraho mu Rwanda bararenga ibihumbi 2,171, abamaze kwitaba Imana bakaba ari barindwi, naho abakize bakaba bagera ku 1,478.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyamuna dukomeze kwitwararika Cyane iyi ndwara irahari Twubahirize amabwiriza.

Suedi yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Abo banyamerica se sibo igeze kubuce? Ibi byose ni theorie .

Luc yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka