Abantu 86 mu Rwanda bakize COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’icyenda banduye COVID-19, naho abandi 86 bari barwaye bakaba bakize.

Abo barwayi cumi n’icyenda babonetse mu bipimo 5,153, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 2,171.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya cumi n’icyenda barimo icyenda babonetse muri Kigali (abahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), abandi batandatu babonetse i Rubavu bakaba ari Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato. I Rusizi habonetse babiri, i Gicumbi haboneka umwe.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Kabiri abamaze gukira bose hamwe ni 1,478 naho abakivurwa ni 686.

Ku Cyumweru tariki 09 Kanama 2020 umuntu wa karindwi yishwe na COVID-19 mu Rwanda, Uwo akaba ari umubyeyi w’imyaka 77 wo mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka