Rwamagana: Imodoka ya BRALIRWA yakoze impanuka babiri barakomereka

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya habereye impanuka y’imodoka yari yikoreye ibinyobwa bya Bralirwa, umushoferi wayo n’umuherekeza (kigingi) barakomereka.

Ababonye iyo mpanuka iba babwiye Kigali Today ko yabaye ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020.

Umwe mu bari aho iyo mpanuka yabereye yagize ati “Imodoka shoferi yamuzimanye, ita icyerekezo ihita imanuka munsi y’umuhanda.”

Avuga ko bamwe mu baturage bari hafi aho bihutiye gutabara abari muri iyo modoka babakuramo, ariko hakaba n’abihutiye gusahura inzoga, icyakora Polisi ikaba yihutiye kuhagera, abatwaraga inzoga irababuza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko nta muntu wapfuye usibye abo babiri bakomeretse byoroheje, inzoga yari yikoreye na zo zikaba zangiritse.

Ati “Polisi yihutiye gutabara, abakomeretse bajya kwa muganga, igikurikiraho ni uko ba nyiri imodoka baza kuyegura.”

CIP Hamdun Twizeyimana yaboneyeho no kubwira abakoresha umuhanda ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakagendera ku muvuduko wagenwe kandi bakirinda ibibarangaza mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka