REB irashaka ko igitabo kimwe cyasangirwa n’abana batatu aho kuba batanu

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko kirimo gukoresha ibitabo bisaga miliyoni umunani bizagabanya ubucucike bw’abana ku gitabo kimwe bukava kuri batanu bukagera kuri batatu ku gitabo.

Hagiye kongerwa ibitabo mu mashuri abanza bityo abana basome bisanzuye
Hagiye kongerwa ibitabo mu mashuri abanza bityo abana basome bisanzuye

Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, aho avuga ko barimo gukora ku buryo hongerwa umubare w’ibitabo mu mashuri abanza kugira ngo abana basome bisanzuye kuko ari bwo bibagirira akamaro.

Dr Ndayambaje avuga ko gahunda yo kongera ibyo bitabo yatangiye kandi izakomeza, kuko ngo hakiri amashuri afite ibitabo bike bikabangamira abanyeshuri.

Ati “Dufite gahunda yo kongera ibitabo kuko hari amashuri usanga igitabo kimwe gihurirwaho n’abana batanu, tukaba twifuza ko byamanuka nibura kimwe kigasangirwa n’abana batatu ndetse no hasi aho bishoboka. Ibyo birajyana n’uko hari ibitabo bigomba kuza biri mu rurimi rw’Icyongereza kuko byahindutse kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu w’abashuri abanza ari rwo bazajya bigamo mu gihe byari mu Kinyarwanda”.

Ati “Ubu rero ibyo bitabo bisaga miliyoni umunani biri mu macapiro atandukanye yo mu gihugu, barimo kubikora mu buryo bwihuse. Ni ibitabo bigenewe amashuri yose ya Leta n’afatanya na Leta ndetse tukaba twaranashishikarije amashuri yigenga na yo ngo dukoreshereze hamwe kugira ngo ahendukirwe”.

Avuga kandi ko iyo habonetse ibitabo bihagije ku bana byorohereza akazi umwarimu kandi n’abana ubwabo bikabafasha gukurikira neza.

Ati “Buriya iyo umwarimu abwiye abana ngo bafate igitabo basome bagihuriyeho ari nka batanu, uwo hagati ni we ukurikira na ho abo ku ruhande ntibabona bikavuna mwarimu. Utasomye neza asaba igitabo na we ngo asome ntibyihute, kugira ngo imyigire igende neza rero bifashe abana na mwarimu ni uko ibitabo byongerwa”.

Dr Ndayambaje asaba abanyeshuri ndetse n’abarezi muri rusange kuzafata neza ibyo bitabo, bakabyubaha nk’uko bubaha Bibiliya.

Ati “Ibyo bitabo ni byinshi, birahenze kandi biba bigomba kuzamara nibura imyaka itatu ari yo mpamvu dusaba abana kubifata neza. Twatanze amabwiriza ku bayobozi b’ibigo n’abarimu yo kumenya uko ibitabo bikoreshwa, abana bakagira umuco wo kubaha ibitabo nk’uko umukirisitu atapfa guca urupapuro muri Bibiliya, ni ko umwana agomba kumenya ko igitabo gihatse ubumenyi bityo akagifata neza na barumuna be bakazacyigiramo”.

Mu minsi ishize uwo muyobozi yasuye amacapiro atandukanye areba aho imirimo yo gucapa ibyo bitabo igeze, akemeza ko biri ku ntambwe nziza ku buryo bizaba byabonetse amashuri nafungura nk’uko Inama y’Abaminisitiri yabiteganyije ko yafungura muri Nzeri, ngo bakaba barimo bakurikirana ko byagendana n’ibyumba by’amashuri bishya birimo kubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka