Polisi yarashe uwashakaga gutoroka ahita apfa, mugenzi we aratoroka

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yarashe ku bantu babiri bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Ndera mu Karere ka Gasabo bashakaga gutoroka, umwe agahita yitaba Imana.

Abo ni Ndahimana Dominique w’imyaka 30 wari ufunze akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, akaba ari na we wahise apfa, ndetse na Niyigena jean Claude w’imyaka 32 wari ufunzwe akekwaho ubujura, we akaba yakomeje gucika akaba agishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko ubwo abafungwa basohorwaga mu gitondo ngo bajye kwihagarika, aba babiri bahisemo kuva mu bandi barirukanka bashaka gucika.

Avuga ko abapolisi bari babarinze babirutseho bashaka kubagarura barabarasa, Ndahimana we ahita yitaba Imana, naho mugenzi we Niyigena we akomeza kwirukanka.

CP Kabera asaba abantu bafungiye kuri sitasiyo za polisi ko igihe bafatiwe mu cyaha baba bakwiye gukurikiza amategeko, bakareka ubutabera bukabakurikirana, bukabagira abere cyangwa bagafungwa, aho gushaka gutoroka kuko bibagiraho ingaruka.

Ati “Iyo ufunzwe uba ufunzwe. Iyo ugerageje kwirukanka urinzwe na polisi bashakisha uburyo baguhagarika nyine”.

CP Kabera avuga ko uretse uwo warashwe akahasiga ubuzima, n’uwagerageje gutoroka nafatwa azahanwa ku byaha yari asanzwe akurikiranyweho, hakiyongeraho no kuba yaratorotse kasho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka