Sobanukirwa indwara y’igituntu, uko yandura n’ibimenyetso byayo

Amakuru dukesha urubuga rwa interineti www.doctissiomo.fr avuga ko indwara y’igituntu yamenyekanye mu kinyejana cya 19, icyakora amateka yo akagaragaza ko yabayeho mbere y’ivuka rya Yezu (Yesu).

Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), rivuga ko indwara y’igituntu yahozeho inahitana umubare munini w’abantu, ariko ikitiranywa n’amarozi kugeza mu mwaka wa 1954, ubwo ubuvuzi bwayo bwatangizwaga mu Rwanda.

Nubwo iyi ndwara imaze igihe kinini, abantu bamwe bayifiteho amakuru make abandi ntacyo bayiziho. Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, bavuze uburyo bayizi.

Uwitwa Mukakarisa, yagize ati “Nta kintu na kimwe nzi ku ndwara y’igituntu pe! Nta na kimwe! Nubwo nabonye umurwayi wayo ariko sinzi uko cyandura”.

Undi witwa Ishimwe, ati “Icyo naba nzi ku gituntu ni uko umuntu agira inkorora ishobora no kumara igihe. Ikindi nzi ni uko yandurira mu gusangira”.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Nshimiyimana Felix, yasobanuye igitera indwara y’igituntu, ibimenyetso byayo n’uburyo yakwirindwa.

Yagize ati “Igituntu ni indwara iterwa na Bacille de koch (soma basile do koke) cyangwa ‘mycobacterium tuberculosis’, ikaba ari indwara yandurira cyane cyane mu mwuka. Iboneka mu macandwe, mu mwuka duhumeka, mu bikororwa, ku buryo iyo wegeranye n’uyirwaye biba byoroshye ko yayikwanduza”.

Dr. Nshimiyimana abajijwe abo ikunze kwibasira yagize ati “Ikunze kwibasira abantu bari hamwe ari benshi nk’abanyeshuri baba muri za interina, abantu bari muri gereza, mu bigo bya gisirikare, n’ahandi haba abantu bahurira hamwe kandi ari benshi. Tutibagiwe n’abakozi bo kwa muganga kuko bashobora kwakira abakirwaye bakabanduza”.

Icyakora akomeza avuga ko umuntu wese wahuye na mikorobe itera igituntu, atariko ahita ayirwara, kuko byitwa ko umuntu yayirwaye ari uko ibimenyetso byagaragaye.

Dr. Nshimiyimana yibukije ibimenyetso by’igituntu avuga ko ari inkorora irengeje ibyumweru bibiri, umuriro mwinshi cyane, kubabara mu gatuza, kunanuka, gucika intege, kubira ibyuya cyane cyane nijoro, hakaba n’abacira amaraso ndetse n’abahumeka nabi.

Ibi bimenyetso bikaba ari ibigaragara ku gituntu cyitwa Tuberculose pulmonaire (ni ukuvuga icyo mu bihaha) ari na cyo gifite 90% y’ubundi bwoko bw’igituntu.

Dr. Nshimiyimana yasobanuye bumwe mu bundi bwoko bw’igituntu bujya buboneka bitewe n’aho giherereye

Igituntu gifata iruhande rw’ibihaha, icyo mu magufa, icyo mu nda, igituma uzana amazi mu bihaha, igifata mu myanya myibarukiro n’urwungano rw’inkari n’ibindi.

Dr. Nshimiyimana abajijwe uko umurwayi w’igituntu akwiye kwitwara, yagize ati “Kubera ko igituntu ari indwara yandura, aho aryama hagomba kuba hari umwuka uhagije, gufungura amadirishya mu gitondo abyutse, akagira isahani ye, igikombe cye, kandi rwose ntibikwiye kumutera ipfunwe ngo yumve ko yahawe akato.

Ikindi akwiye kwita ku gufata imiti mu buryo bukwiye. Imiti y’igituntu ifatwa mu gihe cy’amezi atandatu ariko nyuma y’ibyumweru bibiri ayitangiye aba adashobora kwanduza abandi. Ikindi kintu abarwayi bacyo bakwiye kumenya ni uko atari byiza kubihisha kugira ngo bamenye uko bitwara kuri bagenzi babo, ntibagikwirakwize.

Muri icyo gihe cy’ibyumweru bibiri na mbere yaho umurwayi asabwa kwambara agapfukamunwa.

Dr. Felix avuga ko igituntu ari indwara ivurwa igakira, ariko iyo kitavuwe neza kirica.

Akomeza avuga ko kuyirinda, icya mbere ari ukuba ahantu hari umwuka uhagije kuko n’iyo umuntu yaba yahuye n’uyirwaye twa dukoko cyangwa bagiteri zitera igituntu zibasha gusohoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mwaramutse Hama narinfise igitekerezo cuko naba gwaye igituntu koko ndashak munsobanurire jewe nunva umutwe urimwo kumeneka ndrtse nokuribwamunda numuriro mwishi iyohagez kumugoroba Aho ntaco mwanfasha

Deo yanditse ku itariki ya: 19-12-2023  →  Musubize

Turabashimiye ku nama nimpanuro mutugezaho ndasha ko mwazadusobanurira uko igituntu cyo mumagufa gufata nibyo umurya temerewe ku nywa.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Es nkumuntu uhorana akayi mumuhogo kogukorora ariko adacira igikororwa knd atamywa itabi biterwa niki

Alias yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Ndasabako mwadusobanurira igituntu cyo mumyanya nyibarukiro nuko gifata (OKO CYANDURA)

Habimn j baptist yanditse ku itariki ya: 19-05-2022  →  Musubize

Mwandusobanurira ibimenyetso byi gituntu cyo mumagufa?

Kanoheri john yanditse ku itariki ya: 26-08-2022  →  Musubize

Murakoze, igituntu cyo mumagufwa ni gute watahura ko ari cyo wifashishije symptomatic screening.

SIBORUREMA Theophile yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Murakoze cane. mwotubwira igituntu co munda uko wumva ibimenyetso vyaco?

Deus yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka