Namibia yanze indishyi z’u Budage ku baturage bayo bishwe mu gihe cy’ubukoloni

Leta ya Namibia yatangaje ko yanze ku mugararo icyifuzo cyo guhabwa indishyi z’akababaro igihugu cy’ u Budage kiri gutanga ku bwicanyi bwakorewe abaturage ba Namibia bamwe bafashe nka Jenoside.

Ingabo z’Abadage zishe abantu babarirwa mu bihumbi bo mu bwoko bw’aba Herero n’aba Nama, hagati y’umwaka wa 1904-1908, mu rwego rwo guhangana n’imyigaragambyo, yakorwaga n’abaturage ba Namibia barwanya abakoloni.

Umuryango w’Abibumbye (ONU), uvugako ko 75% byabaturage ba aba Herero hamwe na 1/2 cy’abo mu bwoko bwaba Nama, bishwe n’Abadage muri iyo myaka.

Ibihugu byombi muri 2015 ni bwo byatangije ikitwa imishyikirano ku ndishyi u Budage bugomba gutanga, ariko kugeza magingo aya leta zombi zimaze kugirana inama n’ibiganiro ku meza amwe inshuro zirenga umunani.

Ku wa kabiri tariki 11 Kanama, mu nama yagiranye n’itsinda ry’ Abanyanamibia ryashyizweho rihagarariye leta muri ibi biganiro, Perezida wa Namibiya, Hage Geingob, yavuze ko indishyi z’akababaro u Budage buri guha Namibia ari ikibazo gikomeye, ndetse ko guverinoma n’Abanyanamibia banze ku mugaragaro ibyo Abadage bari kubaha nubwo na nubu bitaramenyakana ingano.

Iri tangazo ryongeyeho ko u Budage bwemeye gusaba imbabazi Namibia mu buryo bwihariye, ariko ngo bwanga kwakira ko iki gikorwa kijyana n’ ijambo ’indishyi’, mu gihe Namibia isanga ijambo u Budage bwifuza gukoresha mui uku gusaba imbabazi ari ryo ’gukiza ibikomere’ ridahagije, ari ho bahereye bahakana icyo u Budage bushyira ku meza y’ibiganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka