U Rwanda rwatangaje ko hari ibihugu byo mu karere bidashaka kuzahura umubano wabyo na rwo

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo, gusa ngo hari ibihugu birimo n’u Burundi byamaze kugaragaza ko nta bushake bifite mu kuzahura umubano n’ibihugu byombi.

Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020.

Asubiza ibibazo by’abanyamakuru, ku biherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta yavuze ko bitangaje uburyo u Burundi bwavuga ibyo.

Minisitiri Biruta ashingira ku kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahungiyemo impunzi nyinshi z’Abarundi, kandi ko uretse kuba u Rwanda nta nyungu rufite mu gucumbikira aba barundi, ngo no mu bindi bihugu impunzi z’Abarundi zahungiyemo ziracyariyo.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bahawe na Minisitiri Dr. Biruta Vincent
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bahawe na Minisitiri Dr. Biruta Vincent

Yagize ati "Nagira ngo mbanze mbabwire ko mu mpunzi z’Abarundi ziri hirya no hino mu bihugu byo muri aka karere, imibare dufite itwereka ko u Rwanda rufite impunzi zigeze ku 71,973 b’Abarundi, akaba ari cyo gihugu cya gatatu gifite impunzi nyinshi z’Abarundi mu mibare.

Gutekereza rero ko izi mpunzi z’Abarundi zaba zarafashwe bugwate mu Rwanda gusa, byaba bishaka kuvuga ko ahandi hose zari ziri zamaze gutaha, kandi ntabwo ari byo".

Minisitiri Biruta yavuze ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka, nibura buri kwezi Abarundi 200 batahaga ku bushake, gusa ngo icyo cyorezo cyatumye ibyo bikorwa bidakomeza, ariko ko u Rwanda rutagwatiriye izo mpunzi nk’uko u Burundi bubivuga.

Ati "Ngarutse ku byavuzwe na Perezida w’u Burundi, biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi, mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136, baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, abandi bari baje kwivuza, basabye gutaha i Burundi barabangira.

Bamaze iminsi bari aha, ndetse na Ambasade yabo yaje hano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isaba ko twabafasha ngo batahe turabikora, ariko u Burundi bwanga kubakira.

Ukumva rero bitangaje ko bamwe twaba twarabafashe bugwate, abandi na bo bakaba badashaka kubakira! Ibyo gufata impunzi bugwate byo ntabwo bishoboka. Ntabwo ari twe twazihamagaye ngo zize, nta n’impamvu twaba dufite yo kugira ngo tuzigumishe ahangaha kandi zishaka gutaha".

Akivuga ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwatunguwe no kumva ibyo Uganda yatangaje mu ibaruwa iherutse kujya hanze.

Muri iyo baruwa, hari aho igihugu cya Uganda gishinja u Rwandako ingabo zarwo ziherutse kwambuka zikajya guhohotera abaturage muri Uganda.

Minisitiri Dr. Biruta yavuze koi bi byose ari ibinyoma, ko nta musirikare n’umwe w’Umunyarwanda wakandagiye ku butaka bwa Uganda.

Yavuze ko ahubwo hari abasirikare ba Uganda bagerageje kuza mu Rwanda, bagafata abaturage barimo n’uwo baherutse gutwara bakamurekura abanje kubaha amafaranga bari bamusabye.

Minisitiri Biruta asubiza ibibazo by'abanyamakuru
Minisitiri Biruta asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Minisitiri Biruta yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose harimo n’ibyo muri aka karere.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru kandi, Minisitiri Biruta yatangaje ko ku wa Kane tariki 13 Kanama 2020, ari bwo hazamenyekana amatariki Inama ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, u Rwanda rugomba kwakira izaberaho, avuga ko itariki yatanzweho ibitekerezo ari uko iyo nama yazatangira ku itariki ya 21 Kamena umwaka utaha wa 2021.

Umva muri iki kiganiro uko Minisitiri Biruta yabisobanuye

Kureba amafoto menshi kuri iki kiganiro n’abanyamakuru, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka