Iwacu Muzika Festival mu isura nshya yafashije iki abanyempano?

Muri iki gihe icyorezo cya covid-19 cyugarije isi yose, mu Rwanda imwe mu ngamba zafashwe ni uguhagarika ibitaramo byose n’amahuriro. Abahanzi bisanze akazi kabo kahagaritswe ariko ibirori bibera ku mateleviziyo n’imbuga nkoranyambaga birakomeza.

Twaganiriye na bamwe mu bakoze mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, bavuga ko ari ubundi bumenyi bungutse kuko akazi gakozwe bitandukanye n’uko basanzwe babimenyereye.

Igor Mabano wakoze muri iki gitaramo, yabwiye Kigali Today ko ari amahirwe ati “Ni andi mahirwe twabonye nk’abahanzi yo guhagarara imbere y’abakunzi bacu tukabasusurutsa nubwo bari mu rugo, ni ibintu bidasanzwe ariko nanone twabiciyemo neza”.

Kuri Riderman we, avuga ko ari ibihe byigishije benshi bitari abahanzi gusa, ati “kuba umuntu yarabaga afite gukora mu bitaramo birenga 30 mu mwaka ariko kubera iki cyorezo hagakorwa kimwe cyangwa ntihagire igikorwa, ni ibintu byerekana yuko umuntu agomba gukora ikintu kirenga kuko bihora bihinduka”.

Si abahanzi muri muzika gusa bagaragara muri iki gitaramo kuko hagaragaye ababyinnyi, abavuga ibisigo, abanyamideli n’abandi. Mu zindi mpano zagaraye harimo n’urwenya. Umunyarwenya wa mbere wagaragaye ni Clapton Kibonke.

Ku byo igitaramo cyamusigiye, Kibonke yavuze ko yabanje kwibaza uburyo agiye gukora nta bantu abona, ati “barampamagaye bambwira ko nzakora nibaza ukuntu ngiye gusetsa camera biranyobera. Ariko naricaye ndategura ndagenda ndakora ababibonye ni bo bambwiye uko byari bimeze”.

Ku mafaranga yavuze ko batakoreye ubuntu, ariko muri ibi bihe biriya byari amahirwe adasanzwe kubona uburyo umuntu yongera kubonana n’abakunzi be mu bundi buryo.

Iwacu Muzika Festival itegurwa na East African Promoters (EAP) ni igitaramo kiba buri wa gatandatu kikabera mu Intare Arena ku bufatanye na Banki ya Kigali, gihuza abahanzi n’abakunzi babo kuri Televiziyo Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka