Indorerwamo za Mahatma Gandhi mu cyamunara ku ‘mapounds’ ibihumbi 50

Indorerwamo (amadarubindi/amataratara) za Mahatma Gandhi zigiye gutezwa cyamunara, nyuma y’uko abashinzwe gushakisha ibintu by’agaciro bakabigurisha bazisanze mu ibahasha mu gasunduku k’amabaruwa kabo kadafunze, ziri hafi yo gutakara.

Bristol East Auctions, inzu iteza cyamunara ibintu bifatwa nk’ibifite agaciro kanini kubera amateka biba bifite, yashyize izo ndorerwamo ku giciro cy’ibihumbi £15,000 (arenga miliyoni 18 z’amanyarwanda) ku wakenera kuzigura ako kanya, ariko yo kuri murandasi bayashyize ku bihumbi £50,000 (arenga miliyoni 60 z’amanyarwanda).

Izo ndorerwamo za Gandhi wamamaye cyane kubera guharanira ukwishyira ukizana kw’Abahinde mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza, zakozwe mu kinyejana cya 20 mu mikwege isizeho umushongi wa zahabu, n’ibirahure by’uruziga.

Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko nyir’ukohereza izo ndorerwamo kuri Bristol East Auctions, yababwiye ko zari zarahawe nyirarume nk’impano, ariko uburyo bazisanze mu gasanduku k’amabaruwa kadakinze ziri hafi gutakara na bo ngo byababereye inshoberamahanga.

Aganira n’ikinyamakuru PA news agency, Andy Stowe ukuriye ikigo Bristol East Auctions, yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo umuntu yaboherereje izo ndorerwamo, ziri mu ibahasha n’urwandiko rwanditseho ngo “izo ndorerwamo ni iza Gandhi, nimumara kuzibona mumpamagare”.

Nyuma baje gucukumbura basanga izo ndorerwamo zarahawe nyirarume w’uwo musaza waziboherereje igihe yakoranaga n’ikigo British Petroleum (BP) muri Afurika y’Epfo, hagati ya 1910-1932.

Uwo musaza uko bigaragara, ngo ashobora kuba ageze mu myaka 80, kandi ngo nta muntu afite wo kuziraga mu muryango.

Bamubajije icyemeza ko izo ndorerwamo ari iza Gandhi koko, yababwiye ko nta gihamya afite kuko Gandhi adahari ngo abyemeze, ariko na none ngo amateka aziherekeje arabigaragaza.

Abagiye kuzigurisha mu cyamunara na bo baremeza ko ibimenyetso byose bigaragaza ko ari iza Gandhi, kuko hari izindi zimeze kimwe neza neza, na zo ziri mu nzu ndangamurage kandi na zo ngo zari iza Gandhi.

Kugeza ubu mu isi yose hari indorerwamo zimeze zityo enye cyangwa eshanu, kandi kimwe mu byarangaga Gandhi ni ukutagira imitungo myinshi, ndetse n’ibike yari atunze ngo yakundaga kubitanga nk’impano.

Bristol East Auctions niramuka ibashije kuzigurisha ibihumbi £50,000 muri cyamunara kuri murandasi, bwaba ari bwo bwa mbere bagurishije menshi kuva batangira ako kazi.

Ubwo baheruka kubona akayabo ni muri 2018, ubwo bagurishaga umwandiko w’umunyarwenya Robbie Barker, wanditse ikinamico yitwa ‘Four Candles’ bakabona ibihumbi £31,000.

Abagiye guteza cyamunara indorerwamo bivugwa ko ari iza Gandhi, batangajwe n’uburyo umusaza waziboherereje atumva ukuntu zishobora kugurwa amafaranga menshi bigeza aho.

Ubwo bavuganaga kuri telefone ngo yababwiye ko nibasanga nta gaciro zifite bazazijugunya, kandi nyamara bo ngo bazi neza ko zizabona abakiliya batagira ingano hirya no hiko ku isi, by’umwihariko abo mu Buhinde aho Gandhi akomoka.

Izo ndorerwamo zizashyirwa mu cyamunara guhera ku itariki 21 Kanama n’inzu yitwa Bristol East Auctions yo mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka