Abadepite bagaragaje impungenge ku muntu uhakana Jenoside washyizwe mu baziga ku ngaruka z’ubukoloni bw’Ababiligi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko yishimiye icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi cyo gushyiraho Komisiyo yiga ku ngaruka zatewe n’ubukoloni bw’u Bubiligi mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora iryo tangazo rigaragaza ko Abadepite mu Rwanda bafite impungenge ku muntu umwe washyizwe mu itsinda ry’impuguke rizafasha iyo komisiyo, kuko asanzwe azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ko ishidikanya ku kuri kw’ibizava muri ubwo bucukumbuzi. Itangazo risoza rivuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite ubushake bwo kunoza umubano n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi.

Inkuru bijyanye:

Umunyarwandakazi uhakana Jenoside yashyizwe mu baziga ku ngaruka z’ubukoloni bw’Ababiligi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni gikorwa cyiza rwose

Gasore yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Nukuri nibyo kwishimirwa kubw’iyi myanzuro ya Leta y’Ububirigi kubw’ubwo bucukumbuzi ku mateka ya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Paluku Innocent yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka