Nigeria: Umuririmbyi yakatiwe igihano cy’urupfu kubera gutesha agaciro intumwa y’Imana
Urukiko rwa kiyisilamu mu Ntara ya Kano, mu majyaruguru ya Nigeria rwakatiye igihano cy’urupfu umuririmbyi Yahaya Aminu Sharif, ashinjwa gutesha agaciro intumwa y’Imana.
Kuva mu mwaka wa 2000, Leta zo mu majyaruguru ya Nigeria zashyizeho amategeko akarishye agendera kuri shariah.
Yahaya Aminu Sharif umusore w’imyaka 22, arashinjwa gutuka intumwa y’Imana Mohamed, mu ndirimbo yashyize kui mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa Werurwe.
Nyuma y’uko iyi ndirimbo ijya ahagaragara, abaturage bo muri iyo ntara ya Kano bafashwe n’uburakari batwitse inzu y’iwabo w’uyu muririmbyi, nyuma bakomereza mu myigaragambyo ku biro bya polisi.
Aha ni ho bahisemo gukorera imyigaragambyo kuko bumvaga ko inzego z’ubuyobozi ziberegereye zitari kubaha ubutabera bifuza, bwubahiriza shariah.
Nyuma y’umwazuro wafashwe n’uru rukiko, abigaragambyaga i Kano bishimiye ko bigiye kubera urugero abandi, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bakomeje kwandika banenga aya mategeko ashingiye kuri shariah.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo musore bamuhohoyeye rwose. Ntabwo yarakwiriye kwicwa kuko Imana ntirwanirirwa, Imana irirwanirira. Niba muhamed ari intumwa y’Imana, bareke azamwihanire, azahure nakaga. Ubwo se umuntu yatuka yesu abakristo bakamusabira gupfa? Abayisilamu bagomba kumenyako urugamba rw’umwuka rutandukanye nurwumubiri. Bareke iyo mana ijye yirwanirira. Uwo musore rwose abantu bamukorere abuvugizi ntiyicwe azize ubuyobe bwa isilamu
Uwo musore bamuhohoyeye rwose. Ntabwo yarakwiriye kwicwa kuko Imana ntirwanirirwa, Imana irirwanirira. Niba muhamed ari intumwa y’Imana, bareke azamwihanire, azahure nakaga. Ubwo se umuntu yatuka yesu abakristo bakamusabira gupfa? Abayisilamu bagomba kumenyako urugamba rw’umwuka rutandukanye nurwumubiri. Bareke iyo mana ijye yirwanirira. Uwo musore rwose abantu bamukorere abuvugizi ntiyicwe azize ubuyobe bwa isilamu
Nta kintu na kimwe kerekana ko Muhamadi yari Intumwa y’Imana.Intumwa nyakuri z’Imana,ba Yezu,Pawulo,Petero,Philippe,etc...,wazibwirwaga nuko zagendaga zizura abantu bapfuye,kandi zigakiza abarwayi.Muhamadi ni kimwe na ba Bahawula,Boudha,Gitwaza,Masasu,etc...Nta kintu kerekana ko bashyizweho n’Imana.Nugushaka ibyubahiro gusa n’amafaranga.
ubwo nawe ukaba uranditse. iyo utazi ibintu uraceceka ukabirekera ba nyirabyo. buri muntu agira ukwemera kwe. niba utemera Muhammad nta wa muguhatiye ku ngufu. emera abo ushaka ureke gupfobya abandi nibo bazi aho byanditse.
Amadini aragwira.Ubu se bataniye he n’Abafarisayo bicishije Yezu ngo yiyise "Umwana w’Imana?".MUHAMADI yari umuntu nk’abandi.Amadini yose azi ko Yezu yari umunyamahoro wumviraga Imana.Nyamara nkuko History ibyerekana.Muhamadi yakundaga intambara.Muribuka igitero yagabye I Maka,avuye I Madina.Yakundaga abagore cyane.History yerekana ko igihe yapfaga,yasize abapfakazi bagera kuli 9.Abayoboke be nabo bakunda intambara n’abagore.Reba ibyo bakora muli Niger,Mali,Burkina Faso,Tchad,Nigeria,Egypt,Somalia,Yemen,Syria,Afghanistan,Libya,etc...Kandi akenshi abo bica,ni bene wabo b’Abaslamu.Yezu yavuze ko amadini y’ikinyoma tuzayabwirwa n’imbuto year.
Iby’abaslam nimubyihorere kuko Bahama abemera inyigisho zabo ntawe bahohotera bafite amategeko yukuri bemera ntimugace urubanza ngo barayobye