Tabagwe: Barashima ko abagabo, abagore n’abana batakirwarira mu cyumba kimwe

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima gishya cya Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko kuva iki kigonderabuzima cyatahwa bivuriza ahantu hasa neza, by’umwihariko abarwariye mu bitaro bakaba batakirwarira mu cyumba kimwe nka mbere.

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Tabagwe bavuga ko gitandukanye cyane n'icyo bari bafite mbere kuko abarwayi batakivangirwa mu cyumba kimwe
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Tabagwe bavuga ko gitandukanye cyane n’icyo bari bafite mbere kuko abarwayi batakivangirwa mu cyumba kimwe

Ikigo nderabuzima gishya cya Tabagwe cyatashywe kuwa 04 Nyakanga uyu 2020. Cyubatswe ku bufatanye bw’Umuryango Imbuto Foundation, kikaba kije gisimbura icyari kihasanzwe.

Umurwaza twasanze mu bitaro bigenewe abagore utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko mbere abarwayi bose babaga bavanze ku buryo abagabo barwariraga mu cyumba kimwe n’abagore n’abana, ariko ubu ngo byabaye amateka.

Ati “Hariya hepfo ibitaro byari bivangavanze, abagabo, abagore n’abana, mbese utatandukanya ngo ibi bitaro ni iby’abagore n’iby’abana cyangwa abagabo. Amasuku hano arahagije, imisarani n’aho kogera heza, mbese byose ni byiza”.

Cyarimpa Clevace twamusanze yazanye umubyeyi ku kigo nderabuzima gishya cya Tabagwe amaze kubyara. Avuga ko ikigo nderabuzima bivurizagaho mbere cyari gito kandi hakarangwa imbeho igihe cy’ijoro. Nyamara ngo ubu babonye ikigo nderabuzima kinini kandi ngo nta mbeho bagihura na yo nka mbere.

Agira ati “Hameze neza, ni heza cyane nahakunze. Hepfo hariya hari imbeho nyinshi ariko hano ntayo, ikindi batwakiriye neza, nabikunze byose. Nta rwitwazo, dukwiye kwivuza kandi tukabikora tukirwara kuko Leta itwitayeho”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Dr. Maj. Ernest Munyemana, avuga ko ikigo nderabuzima cya Tabagwe cyashyizwemo ibikoresho bigezweho, bityo agasaba abaturage bakigana kubifata neza kugira ngo birambe.

Ati “Hashyizwemo ibikoresho bigezweho, harimo utubati, ibitanda n’inyubako ni nziza, abaturage rero bakwiye kubifata neza kugira ngo birambe. Ntitwifuza abatereka amasafuriya ku tubati cyangwa gukoresha impapuro zitari iz’isuku mu misarane kuko yaziba”.

Abaturage barenga ibihumbi 25 ni bo babarizwa mu ifasi y’ikigo nderabuzima cya Tabagwe. Dr. Maj. Munyemana Ernest asaba abaturage kukigana kuko serivise zitangirwa ku bigo nderabuzima zose zihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka