Kicukiro: Ibyumba by’amashuri byuzuye, hasigaye gufasha abana bose kuzitabira kwiga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwerekanye ibyumba by’amashuri 104 n’ubwiherero 114 bimaze kubakwa mu rugamba uturere twose turimo rwo gukemura ubucucike bw’abanyeshuri igihe amashuri azaba yongeye gufungura.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu gihugu hose harimo kubakwa ibyumba by’amashuri birenga 22,500 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri bwashoboraga kuzaba bukabije cyane, kuko umwaka wa mbere uzigwamo n’abari baratangiye muri 2020 ndetse n’abari kuzatangira muri 2021.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko mu gihe amashuri yafungurwa muri Nzeri 2020, bazaba barangije kubaka ibyumba bigera 404 n’ubwiherero 543 nk’uko babisabwa.

Umutesi yakanguriye ababyeyi n’abana gushaka abatajyaga ku ushuri kubera kwiga kure cyangwa kwigira mu bucucike mu ishuri, ko izo mpamvu zombi zakuweho.

Yagize ati "amashuri nk’aya iyo aje tuba twifuza ko nta mwana waguma mu rugo ataje kwiga, abana bayobora abandi bafatanyije n’ababyeyi turabatuma ku bana kugira ngo amashuri natangira buri mwana azitabire kuza kwiga".

Uyu muyobozi w’akarere avuga ko ibindi byumba by’amashuri bitaruzura nabyo imirimo yo kubyubaka irimo kugera ku musozo.

Umubyeyi urerera mu rwunge rw’amashuri rwa Rusheshe mu murenge wa Masaka, Musabyemariya Claudine avuga ko kuva mu mudugudu witwa Cyankongi (umaze kubakirwa ishuri rishya) kugera kuri urwo rwunge rwa Rusheshe rwari rusanzweho, ari urugendo rw’isaha irenga ku muntu mukuru.

Ati "ubwo urumva ko umwana wajyagayo kwiga agenda arangara we ni hafi amasaha abiri, uru rugendo hamwe no kuba wasangaga abana ari benshi mu ishuri (nka 60-70) byatumaga abana bacika intege bakava mu ishuri".

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro, Jean Claude Munyantore avuga ko bataramenya neza umubare w’abana bazitabira kwiga mu gihe amashuri azaba afunguwe, ariko ko bateganyije ko buri cyumba cy’ishuri kitazarenza abana 46 bavuye kuri 75 (impuzandengo) babaga bigira mu ishuri rimwe.

Munyantore akomeza avuga ko amashuri abanza mu karere ka Kicukiro yari asanzwe afite abanyeshuri 36,691 mu byumba 489.

Ubuyobozi bw’ako karere bushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mikoranire na Banki y’isi, kuko inkunga yayo irimo kugira uruhare rurenga 65% mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri.

Muri Kicukiro amashuri n’ubwiherero birimo kuhubakwa, bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu.

Ku ruhande rw’ababyeyi, bavuga ko bakirimo gutoza abana kuzatangira kwiga bazi kwirinda icyorezo Covid-19, ariko bakagaragaza impungenge ko ukwezi kwa Nzeri kubageranye ntacyo barageraho.

Uwitwa Uwamahoro utuye mu kagari ka Rusheshe agira ati "byari bikwiye ko abana biga ariko ntabwo byoroshye kuko batarashobora kwirinda icyorezo, ntibazi uburyo bambara agapfukamunwa, ntibazi gukaraba intoki n’uburyo bakwirinda kwegerana,.."

Mu mpera z’ukwezi gushize, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko amashuri adashobora gufungura hakigaragara imibare myinshi y’abandura Covid-19, ndetse na mbere yaho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yari yabwiye Inteko ko gufungura amashuri muri Nzeri hakivugwa icyorezo kwaba ari ukuroha abana.

Ibi byumba by'amashuri byubakiwe n'ubwiherero
Ibi byumba by’amashuri byubakiwe n’ubwiherero
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ESE ko ibyumba by’amashuri byubakwa mubigo by a reta cyqne nine years basic education nk’urugero st Joseph dufite ahari abanyeshuri benshi, baba barubatse ibyumba bishya kugira byibura abahasanzwe tubakire cg bazagabanya abahari babajyane mubigo byubakiwe ibyumba?

maniteze octavien yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Ni gute umarana umwana amezi 6 ukaba ukivuga ngo ntazi gukaraba no kwambara agapfukamunwa uzi aho Covid 19 igeze abantu?? Rwose tujye twita kubintu ubu ntamunyarwanda umuto n’umukuru ukwiye kuba ataramenya ingamba zo kwirinda icyorezo.

Murakoze

M Wellars yanditse ku itariki ya: 12-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka