Ikoranabuhanga: Umunuko w’imbuto ziboze ushobora gutanga umuriro muri telefone

Abashakashatsi baravuga ko umunuko ukabije w’imbuto ushobora gutanga ingufu zifite ububasha bwo gushyira umuriro muri telefoni ngendanwa, mu gihe uwo munuko utunganyijwe neza.

Umunuko w'imbuto zaboze ushobora gutanga ingufu muri telefoni igendanwa ikabona umuriro
Umunuko w’imbuto zaboze ushobora gutanga ingufu muri telefoni igendanwa ikabona umuriro

Ni mu gihe ubutabire bwa ‘Lithium-ion’ buba muri za batiri zikoreshwa yaba mu matelefoni agendanwa, mudasobwa ngendanwa, imashini zisukura, n’ibindi, buri kugenda bwangiza ibidukikije ku buryo ahazaza h’isi hakomeza kujya mu kaga.

Mu gihe ubu benshi bishimiye kuba bagendana telefone zabo zibitse umuriro, kandi n’abavumbuzi bavumbuye batiri zibika umuriro bo muri kompanyi ya ‘Sony’ banahawe igihembo cy’amahoro muri 2019 (Noble prize), kubera iryo koranabuhanga bavumbuye mu mwaka wa 1991, hari kwibazwa impamvu y’ahazaza hazo kuko ziri mu byangiza ibidukikije n’umubumbe muri rusange.

Abashakashatsi kandi bavuga ko impamvu hakenewe ubundi buryo bwo gushaka ingufu, ari uko mu bihe biri imbere izuba n’umuyaga bitazaba bigishoboye gutanga ingufu zisanzwe zikoreshwa mu gutunganya ibikorwa bitandukanye.

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko umunuko ukabije w’imbuto zashaje ushobora kubyazwamo umusaruro w’ingufu ufite ubushobozi nk’ubwa lithium, buvana ingufu ku kintu kimwe bujyana ku kindi.

Aba bahanga kandi bavuga ko ubu buryo bwageragejwe kandi burengeje urugero zimwe muri batiri zisanzwe zikorwa.

Umwalimu akaba n’umuhanga mu bya siyansi muri kaminuza ya oxford yo mu Bwongereza Mauro Pasta, avuga ko ubushakashatsi bwinshi bwakozwe bugafasha benshi mu iterambere ubu butangiye kugeza isi ahantu habi, ari yo mpamvu hari gushakwa ibindi bisubizo.

Mwalimu Pasta kandi avuga ko batiri ari ikintu kimaze gufata umwanya ukomeye mu buzima bw’abantu kubera ikoranabuhanga rikomeje gukataza.

Kugeza ubu ku isi hose hakenerwa miliyarii zirindwi z’ubutabire bwa lithium-ion buri mwaka zicuruzwa, kandi byitezwe ko muri 2027 hazakenerwa ubukabakaba miliyari 15.

Ibi kandi bigira ingaruka ku mazi kuko ashobora kuzaba ikibazo gikomeye kuri ejo hazaza ku isi, kuko mu bucukuzi bwa lithium hifashishwa amamiliyari n’amamiliyari y’amazi, aho nko mu gihugu cya Chilie honyine hacukurwa ibiro 900 buri mwaka, bigatwara amazi menshi utaretse no kwangiza ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka