Ebola yongeye kuboneka muri RD Congo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku binyabuzima (INRB) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyemeje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibisubizo byavuye mu bizamini bya laboratoire byakorewe i Goma tariki ya 7 na tariki ya 8 Ukwakira 2021 byemezwa na INRB ko umugabo n’umwana bagaragaje ibimenyetso byo kuva amaraso, kuruka no kubura umwuma tariki ya 14 Nzeri 2021 bageje kwa muganga barapfa.

Ndetse nyuma y’iminsi mikeya undi muntu mu muryango w’abapfuye nawe yagaragaje ibimenyetso nawe ahita apfa.

Umuntu wa kane ni umwana w’amezi 29 w’umuturanyi wabo nawe wagaragaje ibimenyetso nawe arapfa.

Itsinda ry’abaganga ryahise ryoherezwa ku kigo nderabuzima cya Butsili gufata ibizami no kugenzura.

Ubuyobozi bwa INRB ikaba ihera kuri ibyo bizami yemeza ko habonetse ubwandu bwa Ebola.

Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean Jacques Mbungani, yemeje ko itsinda ry’abaganga ryageze ahagaragaye ibimenyetso bya Ebola no kureba abahuye n’abagaragayeho icyorezo.

Icyorezo cya Ebola muri 2018 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru cyahitanye abantu barenga 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yoooo!!!! abaturanyi bacu bomuri D.R.C nibihangane Imana izabakiza pe nibitwararika byumwihariko ako gace ka beni

Nzabandora samuel yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka