Umunyeshuri wigaga ku rwunge rw’amashuri rwa Cyeza mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga ari gufashwa gukora ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Muri iki gihe uturere turimo n’aka Burera turi muri gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma yo kuzamuka gukabije kw’imibare y’abandura Covid-19, mu Karere ka Burera iyo gahunda iradindizwa na bimwe mu birori abaturage bakora birimo n’umuhango wiswe Ubuteka.
Abana bane b’abahungu barimo gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakaba bafungiye muri gereza y’abana iri mu Karere ka Nyagatare.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ryafashe itsinda ry’abantu batanu bacyekwaho kuba bibaga za Moto mu Mujyi wa Kigali. Batatu muri abo ni Dusabimana Claude uzwi ku izina rya Eric w’imyaka 25, Biziyaremye Alphonse bakunze kwita Micheal w’imyaka 37 na (…)
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021 saa cyenda, bafashe babiri mu bari bikoreye magendu y’imyenda ya caguwa abandi babaherekeje bafite imihoro yo kurwana. Abafashwe ni Twahirwa Marcel w’imyaka 24 na Dukuzumuremyi Valens w’imyaka 39, bafatiwe mu Karere (…)
Ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ahagana saa mbiri z’ijoro, abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bafashe abantu 12 banywera inzoga muri butiki yahindutse akabari.
Umuhanzi w’Umunyarwanda, Israël Mbonyi wakunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, arimo kwitegurwa mu mujyi wa Bujumbura, aho azasusurutsa abatuye uwo mujyi mu bitaramo azakorerayo kuva ku itariki 13 kugera ku ya 15 Kanama 2021.
Muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gupima abantu Covid-19 ibasanze mu tugari mu turere turi muri Guma mu Rugo kubera umubare munini w’abagaragaweho icyo cyorezo, mu Karere ka Nyagatare hazapimwa abantu 32,616.
Abaturage b’Akagari ka Kabare, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko batishimiye uburyo ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Covid-19 byahawe abishoboye aho guhabwa abakene.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga impamvu u Rwanda rukomeje guseruka nabi mu marushanwa mpuzamahanga, bituruka ku gutegereza intsinzi mu gihe itateguwe mu mikino inyuranye, ibyo bikaba nko gushaka gusarura ikitabibwe.
Umusifuzi mpuzamahanga w’umugore Mukansanga Salima, yabaye umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino olempike.
Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barasaba inzego z’ubuzima gusobanurirwa neza imikorere y’igipimo cyo mu zuru cyifashihwa mu gusuzuma Covid-19, kuko bimaze kugaragara ko hari abatinya kwisuzumisha bagendeye ku makuru make bafite.
Umubyeyi utwite witwa Mujawamariya Olive, atanga ubuhamya bw’uko byamugendekeye akimenya ko arwaye Covid-19, ngo bigitangira yumvise afite intege nke, ariko abyitirira kuba ari ibijyanye n’inda, bisanzwe ku bagore batwite.
Mu gikorwa cy’ubukangurambaga n’ubuvugizi cyateguwe n’umuryango Save Generations Organization, ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bagore n’abagabo ku kigero kingana, bigamije kugabanya icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu gukoresha ikoranabuhanga no kuvanaho imbogamizi zituma badakoresha ikoranabuhanga; bamwe mu bagore (…)
Umuyobozi w’Umujyi wa Paris (Umurwa Mukuru w’u Bufaransa), Anne Hidalgo witabiriye Inama mpuzamahanga y’abayobozi b’imijyi ivuga Igifaransa, hamwe na mugenzi we uyubora Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane, agamije guhindura Kigali igicumbi cy’umuco n’ikoranabuhanga.
Rutahizamu Byiringiro Lague wari umaze iminsi yerekeje mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, yatangaje ko yatsinzwe igerageza yari amazemo iminsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko udusoko duto dukunze kuremera mu nkengero z’umujyi wa Muhanga dufunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 906 babasanzemo Covid-19, muri bo 182 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 905, abantu 11 bitabye Imana, naho abarembye ni 69 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ibibazo byo gutandukana hagati y’abahanzi Vestine na Dorcas bakunzwe mu Rwanda mu ndirimo zo guhimbaza Imana na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma y’amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.
Mu banyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu Karere ka Huye hari babiri barwaye Coronavirus.
Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, haravugwa urupfu rw’umusaza w’imyaka 80 witwa Nkekabahizi Claver, wishwe n’inka ye ubwo yari mu nzira ava kuyigura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.
Abanyeshuri bane barwaye indwara zitandukanye, batangiranye n’abandi gukora ikizamini cya Leta, ariko bo bakaba barimo gukorera mu bitaro kubera ubwo burwayi, mu gihe hari n’abandi bane barwaye Covid-19 na bo bafashijwe gukora ikizamini.
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, ubwo Perezida wa Mali, Assimi Goïta, yari mu musigiti munini w’i Bamako mu murwa mukuru w’icyo gihugu, abantu babiri barimo uwitwaje icyuma bamugabyeho igitero, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, ariko Imana ikinga akaboko ararokoka.
Akarere ka Rubavu gateganya gupima abaturage babarirwa mu bihumbi 24 bagatuye mu rwego rwo kureba uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze.
Bamwe mu basilamu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (EIDL AD’HA) bidatuma badohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, kuko nta utabona ubukana icyo cyorezo gifite muri iki gihe.
Uwitwa Iranzi Aline (ni ryo zina yahisemo kwiyita ariko atari irye ry’ukuri), yari kuba yafatiwe n’ibise mu ishuri arimo gukora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatatu wisumbuye, iyo umwana we atavukira amezi arindwi, kuko yujuje amezi abiri kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021.
Ubwo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose barimo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid al Ad’ha, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabifurije umunsi mwiza.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange, mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bakaba ibihumbi 22.
Ibiza bitandukanye by’umwihariko ibiterwa n’imvura biteza ibihombo byinshi hirya no hino mu gihugu. Bitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka, bikica amatungo, bikangiza imyaka mu mirima, bigasenya inzu z’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro, imiyoboro y’amazi, inzira z’amashanyarazi, ibyumba (…)
Umwe mu banyeshuri bagaragaje ibibazo by’umwihariko ni umukobwa w’imyaka 20 wakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ari mu bitaro bya Ruhango aho amaze iminsi itatu abyaye, hakaba n’abana batatu barwaye Covid-19, na bo bakoreye ku bigo bashyiriweho kugira ngo bitabweho.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, yafashe Munyandera Jean Bosco w’imyaka 48, umwe mu bari bamaze iminsi bajya mu kirombe cya rwiyemezamirimo bagacukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Imiryango 2,278 igizwe n’abantu 8,064 yabonaga ibyo kurya ari uko ikoze akazi ka buri munsi mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi, yatangiye gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa irimo umuceri, ifu y’ibigori n’ibishyimbo mu rwego rwo kuyunganira muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Abagize iyo miryango bibukijwe ko urufunguzo (…)
Imiryango 7,190 yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’ingaruka za COVID-19 yatangiye guhabwa ibiribwa byo kuyigoboka. Ni igikorwa cyatangiye gukorerwa mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare hakaba haherewe ku bari barashyizwe ku rutonde.
Mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, basanze amanitse mu giti cya avoka aziritse mu ijosi umwenda asanzwe yambara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku miryango ibihumbi 13 ikennye, kugira ngo ibashe kubaho inubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo.
Abanyeshuri 5203 ni bo bakora ibizamini bisoza icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’amashuri yisumbuye muri Huye, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Huye, Protogène Muhire.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 913 babasanzemo Covid-19, muri bo 152 bakaba babonetse i Musanze, i Kigali haboneka 140. Abakize ni 1005, abantu 17 bitabye Imana, naho abarembye ni 89 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Kalisa Sam uyu akaba ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare n’umuturage witwa Mutsinzi Steven. Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru ubwo yari mu kazi ko gutara amakuru.
Bamwe mu miryango itishoboye yo mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ibiribwa barimo guhabwa bigiye kubafasha kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko kuba ntabyo bari bafite byatumaga hari uburyo bayatezukaho bagiye gushaka ikibatunga.
Armin Laschet, wahabwaga amahirwe menshi yo kuzasimbura Angela Merkel ku mwanya wa ‘Chancelier’ w’u Budage, ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 yagize imyitwarire yahise yanduza isura ye, ubwo yafatwaga amashusho arimo atera urwenya aseka n’abandi bantu bari bamwegereye, mu gihe Perezida w’u Budage, Frank-Walter (…)
Ubuyobozi bw’uturere tugize Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo bakaba bari muri “Guma mu rugo”, gusa abo baturage bagasaba ko mu gutanga ibiryo ababishinzwe batareba isura cyangwa uko umuntu agaragara kuko ubu birirwa mu ngo bakiyitaho bakagira isuku.
Abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko biteguye kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo barusheho gukumira ubwandu bushya akenshi buterwa no kuyarengaho.
Umunsi mukuru w’igitambo (EIDIL AD’HA), uteganyijwe ejo tariki 20 Nyakanga 2021, ukaba ari umunsi w’ikiruhuko nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ariko n’ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda bukaba bwasobanuye uko uwo munsi uzizihizwa uyu mwaka, bitewe n’uko ari mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), iratangaza ko iyo hatangwa ibiryo hadatangwa ibyo buri wese yifuza, ahubwo ikiba kigamijwe ari ukugira ngo umuntu abone ibyo arya kandi bimutungira umubiri.