Rulindo: Imvura ivanze n’umuyaga yangije imyaka n’inzu zisaga 127
Ibirimo ibikorwaremezo, ibisenge by’amazu ndetse n’imyaka y’abaturage bo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, byangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi, yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021.

Iyo mvura ivanze n’umuyaga yasambuye ibisenge by’inzu zisaga 127, yangiza inyubako ebyiri z’Ikigo nderabuzima cya Rwahi harimo ahakoreraga ishami rya mituweli n’ububiko bw’icyo kigo nderabuzima, yangiza amapoto atandatu y’amashanyarazi, imyaka yiganjemo urutoki n’indi inyuranye, mu Tugari twa Rubona, Kijabagwe, Rutonde na Muvumo mu Murenge wa Shyorongi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yatangaje ko bikimara kuba, bihutiye kugera aho byabereye, bafatanya n’abaturage gukiza ibintu bimwe na bimwe.

Yagize ati: “Kari akavura gake ariko karimo umuyaga mwinshi cyane. Wari umuyaga ufite ubukana, kuko n’abaturage twagerageje kuvugana na bo, batubwiye ko, ari ibintu bitari bisanzwe kuva bahatura. Byonyine no kuba ayo mapoto yari ashinze mu butaka, cyangwa se n’inyubako z’ikigo nderabuzima ubona ko zari zikomeye n’isakaro bigaragara ko ryari riziritse mu buryo bukomeye, ariko umuyaga ukarenga ukabigurukana; mu by’ukuri, byagaragaraga ko ufite imbaraga nyinshi”.
Uyu muyobozi yakomeje ati: “Turihanganisha abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibi biza, ariko kandi tubibutsa kuzirika amazu yabo muri iki gihe cy’imvura, kugira ngo tugabanye ibyago byo kuba yateza ingaruka”.
Ibi biza ntawe byahitanye, ariko byakomerekeje abarimo umugabo w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Kijabagwe n’undi mwana w’imyaka 7 wo muri ako Kagari, ndetse n’umwana w’imyaka 14 wo mu Kagari ka Rubona; bakaba bahise bajyanwa mu mavuriro atandukanye ngo bitabweho n’abaganga.

Amazu yasambutse ibisenge bikavaho, harimo 63 yo mu Kagari ka Rutonde, 22 yo mu Kagari ka Rubona na 41 yo mu Kagari ka Kijabagwe. Ni mu gihe ubuso n’imyaka yangirikiye mu mirima y’abaturage byo byari bikibarurwa ngo hamenyekane agaciro kabyo. Abaturage bangirijwe ibyabo, barimo ababaye bacumbikiwe mu baturanyi babo.

Ohereza igitekerezo
|