Huye: Abahinzi b’i Karama barifuza na bo ishwagara kuri Nkunganire

Nyuma y’uko abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abahinzi bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bifuza ko na bo babigenzerezwa gutyo kuko ngo babona Karama idatandukanye na Nyaruguru.

Abatuye i Karama bavuga ko ubutaka bwabo ndetse n'ikirere ntaho bitaniye n'iby'i Nyaruguru
Abatuye i Karama bavuga ko ubutaka bwabo ndetse n’ikirere ntaho bitaniye n’iby’i Nyaruguru

Nk’abahinga mu gishanga cy’Agatobwe, bavuga ko bakigitunganya mu mwaka wa 2017 bahinze bakeza cyane ku bw’ishwagara bari bashyiriwemo, ariko kuri ubu yashizemo bakaba nta musaruro bakibona.

Epiphanie Nyiramvuyekure, Perezidante wa koperative ihinga mu gishanga cy’Agatobwe agira ati “Dutangira kuhahinga baduhaye ishwagara n’imborera ndetse n’imvaruganda, tureza cyane. Ariko kubera ko ya shwagara yashizemo ubu umusaruro ntugishamaje.”

Yunganirwa na Domissien Ntahondereye na we uhinga muri iki gishanga agira ati “Tuyishyizemo twahinze ibirayi birera cyane, nyuma yaho dushyiramo n’ibigori na byo birera pe. Kuri ubu ariko umusaruro uri kugenda ugabanuka kubera ikibazo cy’ishwagara.”

Ntahondereye anavuga ko n’ubwo ishwagara ituma beza, batayigurira kubera ko ihenda.

Ati “Kuri Tubura bavuga ko ikilo ari amafaranga 100. Igiciro kiri hejuru, ku buryo amafaranga yo kuyigura tutayabona. Nk’uko tubona imbuto n’ifumbire kuri Nkunganire, n’ishwagara inyuze muri ubu buryo byadufasha, tukongera umusaruro muri iki gishanga cy’Agatobwe.”

Jean Mary Vianney Sindiheba, agronome w’Umurenge wa Karama, avuga ko urebye ubutaka bwo mu Murenge wa Karama ntaho butaniye n’ubwo mu Karere ka Nyaruguru.

Ati “Twebwe ikirere cyacu ni nk’icya Nyaruguru, n’ubutaka bwacu bugasharira nk’ubwaho. Abaturage bakomeza gusaba ubuvugizi ku kijyanye n’ishwagara kuko bumva Nyaruguru bayemerewe kuri Nkunganire, naho twebwe tukaba turi muri Huye. Abahinzi bavuga ko babigendeyemo, ariko nta kundi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko n’ubwo akarere ayobora katemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abayikenera mu guhinga bari bakwiye kubishyira muri gahunda yo kugura n’izindi nyongeramusaruro, kugira ngo babashe kweza bihagije.

Agira ati “Umuhinzi arebye umusaruro abona, ashobora kuvuga ati reka 5% nkazigamire kuzagura ishwagara, 5% kandi nkazigamire imbuto nziza. Ni imibare. Kuba akarere katari muri Nkunganire ntibisobanura ko umuhinzi atagira uruhare mu gushaka uko yeza bihagije.”

Mu gihe abahinzi b’i Huye bavuga ko babahera ishwagara ku mafaranga 100 ku kilo, mu Karere ka Nyaruguru ho bari kuyifatira ku mafaranga 53.5 ku kilo, kuko ari kuri Nkunganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka