Abarangije muri Wisdom School basabwe kwitwararika ngo batazasubira inyuma

Abanyeshuri bagiye gukomeza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, nyuma yo kurangiza icyiciro cy’amashuri abanza mu ishuri Wisdom School, riherereye mu karere ka Musanze, basabwe kwitwararika mu myigire n’imyitwarire, kuko ari byo bizatuma bavamo abo Igihugu gikeneye mu gihe kizaza.

Ubu butumwa, abanyeshuri barangije muri Ishuri Wisdom School, babuhawe n’Umuyobozi waryo Nduwayesu Elie, tariki 8 Ukwakira 2021, mu gikorwa cyo gushimira abitwaye neza mu kizamini gisoza amashuri abanza.

Mu banyeshuri 177 barangije icyiciro cy’amashuri abanza muri iri shuri, abagera kuri 27 batsinze mu cyiciro cya mbere n’amanota 5, mu gihe 82 bagize hagati y’amanota atandatu n’umunani, naho 68 bo bagize hagati y’amanota 9 na 15.

Aguhire Mbabazi Justine, umwe mu bana b’abanyeshuri urangije amashuri abanza muri Wisdom School n’amanota atanu, avuga ko gutsinda neza kugera kuri uru rwego, abikesha gukora cyane, abifashijwemo n’abarezi n’ababyeyi be.

Yagize ati: “Navuga ko gutsinda mbikesha abarimu bagiye badufasha mu myigire. Twakoraga imyitozo n’amasuzumabumenyi kenshi, ndetse n’igihe batwigisha, buri wese agakorera ku ntego yo gufata vuba no gusobanuza aho atumva. Hakiyongeraho n’ababyeyi bashyiragaho akabo, bakurikirana imyigire yacu, kudufasha gusubiramo amasomo no kutubonera ibyangombwa nkenerwa nk’amafaranga y’ishuri, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bituma twitwara neza. Ibyo byose byagiye bidufasha kwitegura ibizamini bya Leta dufite umwete, ari na byo bitugejeje kuri iyi ntsinzi mubona twagize!”

Abasoje icyiciro cy'amashuri abanza muri Wisdom School biyemeje gukomezanya umurava
Abasoje icyiciro cy’amashuri abanza muri Wisdom School biyemeje gukomezanya umurava

Uyu munyeshuri ugiye gukomereza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri Fawe Girls School, avuga ko ajyanyeyo intego yo gukomeza guhatana ngo azavemo uzagirira Igihugu akamaro.

Yagize ati: “Ngiye gukomeza amasomo mfite intego yo guhatana, kandi nkirinda kwirara ngo ntazatsindwa. Ku buryo no mu kizamini kirangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, nzagira amanota meza”.

Mugenzi we witwa Izere Kenny, na we ugiye gukomeza amashuri yisumbuye muri Petit Séminaire St Jean de Nkumba, ngo azarangwa n’ishyaka mu myigire ye, azabere abandi intangarugero.

Yagize ati: “Mfite intego yo kuba intangarugero mu bandi, yaba mu masomo abarimu tugiye gukomezanya bazajya batwigisha, imyitozo, ibizamini n’ibindi byose umunyeshuri asabwa, nzaharanira kuba mu b’imbere abandi bana bareberaho”.

Abanyeshuri bose uko ari 27 batsinze mu cyiciro cya mbere, buri wese yashyikirijwe urupapuro rw’ishimwe (Certificate), ahabwa n’amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda, y’impamba yo kumwunganira kubona ibikoresho by’ishuri, mu rwego rwo kumushyigikira mu rugendo rw’imyigire atangiye no kumushimira umuhate yagaragaje, bikamuhesha amanota meza.

Nduwayesu Elie, Umuyobozi w’Ishuri Wisdom School, asaba abanyeshuri barangije muri iki cyiciro, gukomeza kwitwara neza, kuko urugendo mu myigire yabo rugikomeza.

Yagize ati: “Ubwo aba banyeshuri bagiye mu kindi cyiciro cy’amasomo, ubu noneho si umwanya wo kuryama. Uyu ni wo mwanya wo gukora cyane, kuko imbere ni ho haruhije kurusha aho bavuye. Kugira ngo bizaborohere rero, ni uko bagomba gushyira imbere ubushishozi, umurava wo gukurikira ibyo abarimu babigisha, no gukomera ku muco w’imyitwarire myiza batojwe. Ibi turabasaba ngo ntibazabirengeho, hato batazisanga basubiye inyuma”.

Abana bashyikirijwe ibihembo birimo n'amafaranga bishimiye ko azabunganira kubona ibikoresho byo kubafasha mu myigire yabo
Abana bashyikirijwe ibihembo birimo n’amafaranga bishimiye ko azabunganira kubona ibikoresho byo kubafasha mu myigire yabo

Zimwe mu ngamba Nduwayesu avuga ko iri shuri rikomeyeho, mu rwego rwo gutoza abanyeshuri gukora cyane, harimo gukorera ku mihigo; aho umwarimu akorera ku ntego yo kwigisha neza, no gutsindisha ku kigero cya 95% kandi abana yigisha, buri wese akagira amanota 65% kuzamura. Iyo mihigo mwarimu ayigirana n’ubuyobozi bw’ikigo; akanayisinya hagati ye n’abana ndetse n’ababyeyi kugira ngo igerweho.

Nduwayesu yongeraho ko muri uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, bazanashyira imbaraga cyane mu gutoza abana ubushakashatsi bushingiye ku buvumbuzi bw’ibishya, kugira ngo bibategurire kuzaba abihangira imirimo.

Wisdom School ifite icyicaro mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, ubu ikaba ifite amashami mu Karere ka Burera, Nyabihu na Rubavu. Aho hose rihafite abanyeshuri basaga 1800.

Mu banyeshuri 177 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza muri Wisdom School 27 muri bo batsinze ku rwego rwo hejuru
Mu banyeshuri 177 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza muri Wisdom School 27 muri bo batsinze ku rwego rwo hejuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ninde wampa babyeyi yo muri Wisdom School .
0788352721(Watsaap)

MATATA Phocas yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka