Abatuye uturere 12 two hanze ya Kigali bagiye gukingirwa Covid-19 mu buryo bwagutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyatangaje ko abatuye uturere 12 two hanze ya Kigali, bakigiye gukingirwa Covid-19 mu buryo bwagutse, icyo kigo kikaba kirimo kugeza muri utwo turere miliyoni imwe y’inkingo zizifashishwa.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, RBC yagize iti “Twatangiye icyiciro cyo gukingira Covid-19 mu buryo bwagutse mu turere 12 two hanze ya Kigali. Doze zirenga miliyoni ni zo zizakoreshwa mu minsi igera ku 10”.

Utwo turere ni Kayonza, Gatsibo, Kirehe na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyamasheke, Rubavu, Karongi, Rusizi na Rutsieo mu Ntara y’Ibirengerazuba, gari kandi Burera, Gicumbi na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nk’uko bitangazwa na Julien Mahoro Niyingabira, umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamukuru, impamvu utwo turere ari two twahereweho, ngo ni uko ari two kugeza ubu tukigaragaramo imibare iri hejuru y’abandura Covid-19, n’ubwo muri rusanze abandura icyo cyorezo baganutse ku buryo bugaragara.

Miliyoni y'inkingo ni zo zizifashishwa muri utwo turere
Miliyoni y’inkingo ni zo zizifashishwa muri utwo turere

Akomeza avuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka, ari ko n’utundi turere tuzagerwaho, abadutuyr bagakingirwa mu buryo bwagutse.

Iyo gahunda ishyizweho nyuma y’uko mu cyumweru gishize u Rwanda rwakiriye inkingo zaturutse mu bihugu bitandukanye, ahanini binyuze muri gahunda ya COVAX, yashyizwe mu rwego rwo gusaranganya inkingo mu bihugu byose byo ku isi.

Gukingira mu buryo bwagutse mu turere two hanze y’Umujyi wa Kigali, bije bikurikira imbaraga nyinshi zari zarashyizwe muri uwo mujyi, aho hakingiwe abantu benshi ku buryo bageze no ku bafite kuva ku myaka 18 kuzamuka, kuko muri Kigali ari ho imibare y’abandura yari iri hejuru cyane, ubu ikaba yaragabanutse bigaragara.

Inkingo zirimo kugezwa mu turere
Inkingo zirimo kugezwa mu turere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka