Kamonyi: Ibibazo by’umutekano muri Ngamba na Remera Rukoma byahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bwahagurukiye abateza umutekano muke mu mirenge ya Ngamba na Remera Rukoma, bitwaje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Ubucukuzi butemewe ni bwo ngo bwabaye intandaro y'umutekano muke muri Remera Rukoma na Ngamba
Ubucukuzi butemewe ni bwo ngo bwabaye intandaro y’umutekano muke muri Remera Rukoma na Ngamba

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Thaddée Tuyizere, avuga ko ibyabaye mu Murenge wa Ngamba abantu bagakora urugomo rurimo no gutemana, byaturutse ku bucukuzi butemewe mu mbago nshya yari yahawe Kompanyi ya DEMICO.

Icyo gihe ngo agace kabereyemo urugomo ni akatari kashyizwe mu mbago y’iyo Kompanyi bituma abantu bajya gucukuramo batabyemerewe, ari na ho habaye intandaro y’amakimbirane, ariko ubu ngo aho hantu hamaze gusibwa ku buryo ntawe uzongera gusubiramo kandi n’abagize uruhare mu guhungabanya umutekano bitwaje ubwo bucukuzi bari gukurikiranwa.

Agira ati, “Hari abagiye gucukura aho batemerewe batangira guhungabanya umutekano ariko twamaze gufunga ikirombe, abakoze ibyaha byo guhungabanya abaturage bagakomeretsa abaturage na bo bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.

Ku bijyanye n’umutekano muke na wo wumvikanye mu Murenge wa Remera Rukoma na byo ngo byetewe n’ubucukuzi butemewe bwakorerwaga ahahoze Kompanyi yitwa AMP, ababukoraga bakaza kubangamira Koperative ifite ibya ngombwa ihegereye yitwa COMIKA na ho hakaza kuvamo guhungabanya umutekano.

Ubuyobozi busaba abaturage kugana Kompanyi z'ubucukuzi zemewe kuko abatabikoze bibagiraho ingaruka
Ubuyobozi busaba abaturage kugana Kompanyi z’ubucukuzi zemewe kuko abatabikoze bibagiraho ingaruka

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée avuga ko aho na ho inzego z’umutekano zakurikiranye zigafata abahungabanyije umutekano kandi hakaba hakomeje gushakwa uko abaturage bajya mu makompanyi yemerewe gucukura cyangwa bagakora indi mirimo.

Agira ati “Uko byamera kose bigomba gufata umurongo, abaturage bakwiye kureka ubucukuzi butemewe kuko bubashyira mu bibazo, aho bidashoboka bakagana indi mirimo kuko muri iriya mirenge yose hari gahunda yo gutunganya ahava ariya mabuye y’agaciro ku mafaranga Leta yaduhaye”.

Hashize iminsi mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Kamonyi humvikanye amakuru yavugaga ko mu Murenge wa Ngamba abantu bari kugenda batema abandi mu ijoro bakanabambura, ibyo bikaba byaranabaye mu Murenge wa Remera Rukoma byose ngo bikaba biri gukurikiranwa kuko intandaro yose yaterwaga n’abahanganye mu bucukuzi butemewe basagarariraga abacukura mu buryo bwemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka