Akomeje guca agahigo ko kugira izuru rirerire ku Isi

Wigeze utekereza ko ikintu gisanzwe, urugero nk’igice kimwe cy’umubiri wawe gishobora gutuma uba ndetse ukitwa umuntu udasanzwe ku isi? Wowe ushobora kubona gisanzwe kuko uhora ukibona, wakimenyereye nyamara atari ko abandi bakureba babibona. Ni byo byabaye kuri Mehmet Özyürek, umugabo wo muri Turkiya w’imyaka 71 ufite agahigo ko kugira izuru rirerire ku isi.

Kugeza kuri uyu munsi ntawe uramukura kuri iyi ntebe yicajweho no kubera uburebure bw’izuru rye nk’uko Guinness World Record yabyemeje. Iki gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku rwego rw’Isi kigaragaza ko uyu mugabo akiri uwa mbere ufite izuru rirerire ripima hafi santimetero umunani n’ibice birenga(8.8cm).

Ikinyamakuru The Mirror cyanditse ko uyu mugabo yamenyekanye cyane, nyuma y’aho akomeje kugira umwihariko wo kuba ari we ufite izuru rinini ku isi yose. Iri zuru ry’uyu mugabo ritangaje kubera ubunini bwaryo, hashize imyaka isaga 11 rimenyekanye ndetse rikaba rigifite ako gahigo kuko kuva mu mwaka wa 2010, kugeza kuri uyu munsi wa none, nta wundi muntu uragaragara ko afite izuru rinini riruta iry’uyu mugabo Mehmet Özyürek. Uyu mugabo kandi ngo afite uburyo yinjizamo umwuka mwinshi ahumeka bitangaje kubera ingano y’izuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega Izuru 😅

KWIZERA MUNEZA Crispin yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka