Umurima utuburirwamo ibigori ugomba kuba witaruye abahinze ibindi – RAB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), kiributsa abatubuzi b’imbuto y’ibigori kwirinda guhinga ibindi bigori bisanzwe hafi y’aho batuburira, kugira ngo hirindwe ko byabangurirana imbuto igapfa.

Guverineri Kayitesi yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Ruhango mu gutangiza igihmbwe cy'ihinga ahazatuburirwa imbuto y'ibigori
Guverineri Kayitesi yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ruhango mu gutangiza igihmbwe cy’ihinga ahazatuburirwa imbuto y’ibigori

RAB isaba ko nibura umurima utuburirwamo imbuto y’ibigori uba uri kuri metero 300 uvuye ahahinze ibindi bigori kuko ibangurirwa ry’ibigori rikoresheje umuyaga ryageza intanga z’ibisanzwe mu hatuburirwa imbuto bikabyara ikindi kitari imbuto abahinzi bakaba bahomba.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango, Kayumba John, avuga ko iyo abahinzi bavanze imbuto y’ibigori n’indi myaka, abashinzwe ubuziranenge bwayo baba batakiyemeje bikaba byatuma abahinzi bahura n’ibihombo.

Agira ati “Ntugomba guhinga ibindi bigori hafi y’aho mutuburira kuko byashobora kuza kubangurira ibyo mutubura mukaba mwahomba Ntimugomba kandi kuvanga imbuto n’indi myaka kuko abashinzwe ubugenzuzi iyo baje kureba ntibashobora kuyemeza iba yarangiritse”.

Umwuga w’ubuhinzi wakiza uwukora

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, atangaza ko umwuga w’ubuhinzi utunze abaturage basaga miliyoni ebyiri batuye Intara y’Amajyepfo, ibyo bikaba bivuze ko abantu bakwiye gukora ubuhinzi buzana amafaranga bukozwe kinyamwuga.

Avuga ko mu Karere ka Ruhango, hamwe mu hatangirijwe ubutubuzi bw’imbuto ku bigori, hari abahinzi bakijijwe n’ubuhinzi bw’imyumbati kandi bakwiye kubera urugero abandi bahinzi bagshyiramo imbaraga nta guhingira inda gusa no kugurisha amafaranga makeya.

Agira ati “Hari amamiliyali menshi cyane agenda kuri nkunganire ya Leta ku nyongeramusaruro, iyo utabikoresheje rero uba uhombya abaturage na Leta, kandi ntabwo ubuso bwacu bwiyongera. Gukoresha inyongeramusaruro ni bwo buryo bwonyine bwo kongera umusaruro, kuko iyo uhinze mu kajagari birabyigana bikadindiza umusaruro”.

Asaba ko abafite amashyamba n’ibindi bikorwa mu nkengero z’ibishanga bihingwa bakwiye kongera ubutaka bafata kuri izo mbibi bakaziteramo ibigori, aho kuhahinga ibishobora kona imyaka ihinze mu gishanga.

Nahimana Aloys uyobora Koperaive UWATA yatangiye ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori, avuga ko kuba bahawe imbuto yo gutubura byiyongereye ku butubuzi basanzwe bakora bwa Soya n’ibishyimbo, kandi ko bageze ku rwego rwo kubona amasoko.

Avuga ko barimo gukora ibishoboka ngo abahinzi bagire n’imirimo iwabo mu ngo ituma igihe umusaruro wo mu gishanga ujyanwe ku isoko uwasigaye mu rugo wabasha kubatunga, bityo bakiteza imbere mu bukungu n’imibereho myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ubutaka bw’akarere bwera cyane ku buryo abahinzi babyitayeho neza kaba ikigega cy’ibyo kurya by’Intara yose, kuko nibura bageze ku gipimo cyo kuba Ha 1 y’imyumbati yeraho toni 50.

Abaturage basabwa kongera ubuso bw'ibishanga kugira ngo bongere umusaruro
Abaturage basabwa kongera ubuso bw’ibishanga kugira ngo bongere umusaruro

Kayumba avuga ko kuva mu 1995 u Rwanda rwatangiye gutumiza imbuto y’ibigori ya Hybride ariko igihugu cyafashe umwanzuro wo kudategereza ak’imuhana, kugeza ubu mu Rwanda hakaba hatuburirwa imbuto kandi ihagije.

Agira ati “Ubu muhinze amadorari kuko icyifuzo cy’ikigo cya RAB, ni uko nibura 1kg cy’ibigori by’imbuto mukigurisha kugera kuri 800frw, niyo mpamvu musabwa kutavanga imyaka kuko ntabwo ahahinzimbuto hahingwa ibindi bihingwa”.

Ubuyobozi bwa RAB kandi bwijeje abaturage ko buzabaha imbuto yo gutubura ku bishyimbo kugira ngo nibura umusaruro wiyongere kuko byagaragaye ko nibura hegitari imwe (1) y’ubutaka mu gishanga ishobora kweraho toni ebyiriri zose ku bishyimbo bigufi, mu gihe umuturage we ashobora gusarura ibitagera ku 500kg.

RAB ivuga ko imbuto nshya y’ibigori igiye gutuburwa izashyirwa mu bwishingizi kandi igihe bagira igihombo bazishyurwa neza, kuko ubundi wasangaga ibigori bisanzwe 1Ha yishyurwa ku bihumbi 400frw mu gihe iyo mburo nshya izajya yishyurwa ku bihumbi 800frw, igihe ibigori bigize ikibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka