CMA yitabiriye icyumweru cyahariwe abashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyitabiriye ibikorwa biri mu cyumweru cyahariwe kwita ku bashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane ku isi hose mu 2021 (World Investor Week), aho mu Rwanda byateguwe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Rwanda Stock Exchange), ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko.

Iki cyumweru kibaye ku nshuro ya gatanu cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uhuza ibigo bigenzura amasoko y’imari n’imigabane (IOSCO). Iki cyumweru kiba hagati ya tariki 4 na 10 Ukwakira 2021, gifite intego yo kongera ubukangurambaga hashishikarizwa abantu b’ingeri zitandukanye kwitabira kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane hirya no hino ku isi.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Magnifique Migisha yavuze ati: “Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko kenshi bahuza imbaraga mu bukangurambaga hashishikarizwa ingeri zitandukanye z’abantu kwitabira kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.”

Migisha yongeyeho ati: “Mu gihe hizihizwa iki cyumweru cyahariwe abashoramari hirya no hino ku isi, by’umwihariko CMA mu Rwanda iri gukora ubukangurambaga mu kurushaho kwitabira mu buryo buhoraho kandi ku bwinshi kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane, kuko bitanga umusaruro ku gihugu mu kuzamura ubukungu, ku bigo by’ubucuruzi ndetse no ku bashoramari ku giti cyabo.”

U Rwanda rwateye intambwe mu kurushaho guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu myaka ishize kandi hari byinshi bigenda bigerwaho, kuko hari amahirwe menshi atangwa n’iri soko mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu buryo burambye.

CMA ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko bikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu batandukanye kugana iri soko, berekwa amahirwe ritanga mu buryo burambye ndetse n’inyungu zihari zo kuzigama no gushora imari by’igihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwansobanuriye niba ntabagoye kugura imigabane mu kigo runaka icyo bisaba!
mperereye i Nyamagabe

BIZIMANA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 10-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka