Gukorana neza na Umwalimu SACCO byabashyize mu cyiciro cy’abakoresha

Bamwe mu barimu bakoranye na koperative Umwalimu SACCO barishimira ko yabafashije kwiteza imbere kuko n’ubwo umushahara babona udahagije ariko kandi ngo bageze ku rwego rushimishije.

Kwishyura neza inguzanyo yahawe byatumye Stella Manishimwe (wambaye umweru) ari umwe mu bahembwe moto nk'umwarimu w'umunyamuryango w'indashyikirwa mu mwaka wa 2021 wa koperative Umwalimu SACCO
Kwishyura neza inguzanyo yahawe byatumye Stella Manishimwe (wambaye umweru) ari umwe mu bahembwe moto nk’umwarimu w’umunyamuryango w’indashyikirwa mu mwaka wa 2021 wa koperative Umwalimu SACCO

Gukorana na koperative Umwalimu SACCO ngo byagiriye akamaro mwarimu ku buryo byamukuye ku rwego rumwe bimugeza ku rundi, ari yo mpamvu mwarimu wo muri iki gihe atewe ishema no kwitwa umurezi, urerera u Rwanda kandi akabikora atizigamye aharanira ko ireme ry’uburezi rigerwaho, kubera ineza berekwa n’ubuyobozi binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Abarimu bavuga ko umurimo w’uburezi bawinjiyemo bumva ugoye, gusa ngo kuko wari umuhamagaro wabo bagerageza kuwukora batizigamye, kandi bakaba bashishikajwe no gukomeza gutanga uburezi bufite ireme, bategura ikinyejana kizabakurikira kugira ngo kizabemo umunyarwanda w’indashyikirwa aho azaba ari hose ku Isi.

Stella Manishimwe wo mu Mujyi wa Kigali, umwe mu barimu bakoranye na Umwalimu SACCO bakaba indashyikirwa, avuga ko mu mwaka wa 2014, yabuze amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu akagana Umwalimu SACCO kugira ngo bamuhe inguzanyo kuko nta bundi buryo bwashobokaga bwo kwishyura, ariko ngo nyuma yo kuyishyura yamenye ko ashobora no kubona inguzanyo imukura muri ubwo bukode batamusabye ingwate.

Ati “Inama turayinoza dufatana urunana, dusanga koperative Umwalimu SACCO turababwira tuti twabonye inzu yo kugura, turifuza ko mwaduha inguzanyo tuzishyura neza turabyizeye, inguzanyo barayiduha, inzu tumaze kuyigura baduha ko tuzayishyura mu myaka 10, tumaze kwinjira muri ya nzu, dutunze dutunganiwe, umutware wanjye abona akazi, abonye akazi dusanga iyo nguzanyo tutarindira imyaka 10, yaba ari myinshi cyane, dufata icyemezo turavuga ngo tugiye kwizigamira amafaranga yinjiraga turakomeza tubeho nk’uko twabagaho hanyuma twishyure”.

Akomeza agira ati “Mu gihe cy’imyaka 3 ya nguzanyo twari tuyishyuye, tuba twesheje umuhigo nk’uko twabyifuzaga, hanyuzemo umwaka umwe gusa, dusubirayo turababwira tuti icyangombwa kiri ku mazina yacu muduhe indi nguzanyo, barabitwemerera dutanga ingwate kuri ya nzu, turavuga tuti nta mpamvu yo gukorera abandi ku kwezi, tugura ikibanza tuhubaka ‘atelier’ y’icyitegererezo, dutangira harimo imashini imwe, ubu hamaze kugeramo eshatu kandi zose nziza, turashimira Umwalimu SACCO watubereye umubyeyi”.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, avuga ko serivise z’imari baha abakiriya babo, harimo inguzanyo zitandukanye zibafasha kwiteza imbere.

Ati “Mu by’ukuri serivise z’imari duha abakiriya bacu, zirimo kubaha inguzanyo zitandukanye zibafasha kwiteza imbere, bityo bikunganira umushahara wabo ku buryo mwarimu akora umwuga we w’uburezi awushyizeho umutima kandi bikamufasha kuwuteza imbere no gutanga umusaruro mwiza”.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko n’ubwo bemera ko abarimu bakiri mu bantu bagifite umushahara ukiri hasi ariko nta na rimwe umushahara ujya uhaza muri byose.

Ati “Buriya nta na rimwe umushahara uhaza, n’ubwo twemera ko abarimu bagifite umushahara uri hasi, ari na yo mpamvu dukomeza kubakorera ubuvugizi, ariko no muri uwo mushahara mukeya bashobora kugira icyo bakora, igihe rero n’ubundi tugikora ubwo buvugizi, na Leta ikora ibishoboka igakomeza yongera ririya 10%, ni byiza ko na bo batekereza n’ikindi kintu bakora kuko ingero zirahari z’ibishoboka”.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Koperative Umwalimu SACCO yashinzwe, hanyuma mu mwaka wa 2008 itangira gahunda yo guha abarimu inguzanyo, ku nyungu nto kuko inyinshi bazungukira 11% ku barimu bigisha mu bigo bya Leta n’ibifashwa na Leta, mu gihe abakora mu bigo byigenga (Private schools), inguzanyo bahawe bayungukira 14%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka