Iyaba abangavu batwumvaga ntihakomeza gutwita benshi - Abangavu bamaze kubyara

Hari abakobwa bagiye basambanywa bikabaviramo kubyara bakiri abangavu, bavuga ko iyaba bagenzi babo batarabyara babategaga amatwi, umubare w’abakomeje kubyara wagabanuka.

Uwitwa Kamaliza w’i Nyakagezi mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, avuga ko nyina yamushakanye, hanyuma umuryango yamujyanyemo ukamwanga. Yaje kujya gushaka akazi i Kigali, aho yahuriye n’umusore wamubeshye urukundo, yamara kumutera inda akamuta.

Umutego wo kubeshywa urukundo yanyuzemo ngo watumye ubu yaramenye ubwenge, ku buryo n’abangavu baturanye bajya kugwa mu mutego wo gushukwa ababona kare, abo abujije bakamwumva bakarokoka, ariko abanze kumwumva bakisanga na bo batwise.

Ku bw’ibyo, kimwe na bagenzi be bandi bahuye n’ikibazo cyo guhohoterwa, avuga ko haramutse habayeho uburyo bwo kuganiriza urubyiruko mu masibo no mu midugudu, bigakorwa n’abagaragaza uko babiguyemo n’ingaruka byabagizeho, ahari umubare w’abangavu bakomeza guterwa inda wagabanuka.

Uwitwa Kayitesi agira ati “Habayeho nko guhuza urubyiruko rwo mu Kagari, guhera ku bafite imyaka 14 kuzamura, bagafashwa n’abazi iby’ubuzima bw’imyororokere, byatuma bamwe bahinduka.”

Yungamo ati “Hari nk’uwo ubwira ngo uriya mugabo ukuruta, muvugana ibiki? Akagusubiza ngo umusaza ni we utanga amafaranga, ukagerageza kumubuza, akakunanira. Ukabona ariko ko ufatanyije n’undi muntu, mushobora kumuhana bigakunda.”

Aba bakobwa banagenera ubutumwa bagenzi babo batarabyara ariko babona batitonze na bo babigwamo.

Abo bakobwa bagira bati “Uri umukobwa w’imyaka 14 cyangwa 15. Niba umugabo akubwiye ngo aragukunda, urumva uzashinga urugo ufite iyo myaka? Leta na yo ntiyabyemera kuko baba bashyingiye umwana.”

Ubundi na bwo buti “Nimureke twihagarareho, oya yacu ibe oya. Tureke gushukwa n’utuntu tudafashe, ibivuye mu busambanyi ntacyo bimara; usibye kugutesha umwanya no kugutesha agaciro, ukababaza ababyeyi, ukababaza n’abavandimwe.”

Ubundi butumwa na bwo bugira buti “Mukobwa, niba uzi ko umugabo afite umugore n’abana, iyo uryamana na we uba wumva urusha iki uwo mugore? Igihe akomeje kugukurikirana wakamubwiye uti ufite umugore waramushatse, n’abana urabafite, wishaka kunyangiriza ubuzima. Noneho igihe agufashe ku ngufu, na byo bigaragare ko ari ko byagenze.”

Aba bakobwa banabwira bagenzi babo bataragwa mu bishuko ngo basambanywe kureka kumva ko ibyiza bashaka bazabihabwa n’abagabo cyangwa abasore.

Uwatanze ubu butumwa yagize ati “Yenda ababyeyi si ko babona ibintu byose dukeneye. Ariko ushobora gushaka ibyo ukora bikwinjiriza amafaranga yo kugura ibyo ukeneye aho kujya kureba umuhungu mukundana waguha amafaranga. Arayaguha muryamane, ariko akwangize, hanyuma ntuzongere kumubona.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka