Abaganga 19 ba RDF barimo baravura abaturage muri Kenya

Itsinda ry’abaganga 19 bo mu ngabo z’ u Rwanda (RDF) hamwe n’abandi basirikare baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) batangiye icyumweru cy’ubufatanye n’abasivili.

Umubyeyi wo muri Kenya arimo kuvugana n'umusirikare wa RDF amusobanurira ubuvuzi ashaka
Umubyeyi wo muri Kenya arimo kuvugana n’umusirikare wa RDF amusobanurira ubuvuzi ashaka

Ni gahunda yiswe Civil Military Cooperation Week (CIMIC), irimo kuba ku nshuro yayo ya gatatu, irimo kubera mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi i Machakos no muri Kajiado, ikaba yatangiye guhera ku wa Gatandatu tariki 09 Ukwakira 2021 kugeza tariki 13 Ukwakira 2021.

Bimwe mu bikorwa bakoreramo ni nko kuvura abaturage indwara zitandukanye kandi bakabavura nta kiguzi batanze.

Baravurwa indwara zitandukanye
Baravurwa indwara zitandukanye

Ingabo z’ u Rwanda (RDF) by’umwihariko, zisanzwe zizwi mu bikorwa nk’ibi zikorera Abanyarwanda buri mwaka, aho begera abaturage bagafatanya na bo mu bikorwa bitandukanye bibaganisha ku iterambere, birimo guha amashyanyarazi abatayafite, kububakira amazu, ibiraro, kubaha inka ndetse no kubavura indwara cyangwa ibikomere bitandukanye nta kiguzi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Tuzamure ubufatanye bw’Akarere binyuze muri serivisi duha abaturage.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abo baganga ba RDF nibakomerez’aho nibyiza, Nina Byiza ko bambuka imipaka bakajya kuvura Abababaye bo mu bihugu bikeneye kuvurwa, Gusa nibajya bagaruruka bajye bajya mu mavuriro Aho Abaturage bifuza kuvurwa ntibabone ubitaho mugihe Leta ihemba Akayabo, Abo basore bacu bajye bibuka bimwe mubitaro bikunzwe kunengwa nk’ibitaro bya GISENYI, Ruhengeri, za kibagabaga n’izindi, n’ibigo Nderabuzima Byose wagira ngo Abaganga n’abaforomo ar’abumurimbo, Nyamuna mujye Muter’Uburezi mwibuka n’Iwanyu Murugo

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Izo ngabo zifitiye akamaro isi

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Mbega ibintu byiza!!! Kubona abasirikare bavura abantu,aho kujya ku rugamba bakicana.Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze URUKUNDO tureke kurwana”.Mbega ukuntu isi yaba nziza abantu baretse intambara!!Tekereza ko kuva isi yabaho intambara zimaze gutwara abantu barenga 1 billion (milliard).Kandi imana yaturemye idusaba gukundana aho kurwana.

masengo yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Izo ngabo zifitiye akamaro isi

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Izo ngabo zifitiye akamaro isi

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Izo ngabo zifitiye akamaro isi

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Izo ngabo zifitiye akamaro isi

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka