Akurikiranyweho kubaka inzu hejuru y’umubiri w’uwishwe muri Jenoside

Niyigena Jean Damascène afunzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) akaba akurikiranyweho kubaka inzu hejuru y’umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Niyigena utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Bisizi, Umudugudu wa Kamakinga afunganywe n’abandi batatu barimo Munyagishari Jean Marie Vianney wubatse inzu, naho Kabarisa Innocent na Harerimana Eugene bakaba bakekwaho kwica Kalisa Mathias.

Bafunzwe nyuma y’uko inzu ya Niyigena imaze gusenywa hakaboneka ibisigazwa by’umubiri wa Kalisa wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) Murangira B Thierry yemeje ko Niyigena na Munyagishari bakurikiranweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside.

Ati “Tariki ya 06/10/2021, RIB yafunze abantu bane aribo Niyigena Jean Damascene na Munyagishari Jean Marie Vianey bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, Niyigena Jean Damascene niwe nyiri nzu y’aho umubiri wa Kalisa Mathias wishwe muri Jenocide yakorewe abatutse muri 1994 wakuwe, naho Munyagishari Jean Marie Vianney akaba ariwe wayubatse iyo nzu, naho Harerimana Eugene na Kabalisa Innocent bakurikiranyweho icyaha cya jenocide, kuko bicyekwa ko aribo bishe Kalisa Mathias muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.”

Tariki ya 7 Ukwakira 2021 nibwo umugore wa Kalisa Mathias yemeje ko umuntu wubakiweho inzu ari umugabo we agendeye ku myambaro babonye kuko ariyo yari yambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka