Abanyamakuru Maria Ressa na Dmitry Muratov begukanye igihembo cy’Amahoro ‘Nobel 2021’

Abo banyamakuru batsindiye icyo gihembo, uyu mugore Maria wo mu gihugu cya Philippine na Muratov wo mu Burusiya, barwanye intambara zitoroshye mu kugira ngo habeho ukwishyira ukizana mu kuvuga mu bwisanzure ibyo abantu batekereza, aba kandi bakaba bafashwe nk’abanyamakuru bahagarariye abandi bose barwanira uku kwishyira ukizana.

Dmitry Muratov na Maria Ressa
Dmitry Muratov na Maria Ressa

Pavel Kanygin, umunyamakuru ufite ubunararibonye muri uwo mwuga mu Burusiya, yavuze ko ibyo bitanga imbaraga ku banyamakuru bose.

Yagize ati “Ibi birasa n’ibitabayeho, ubanza turimo kurota kuko iki ni ikintu kinini gitanga imbaraga kuri twese, amezi ashize yari akomeye cyane ku itangazamakuru ryo mu Burusiya, turimo kwiyumva nk’aho twegereje iherezo ritangaje kuko twaburaga ikizere”.

Yakomeje agira ati “Nizere ko kino gihembo kizafasha kuturinda ibitero by’ubuyobozi, ni igihembo kitari ingenzi kuri twe gusa, ahubwo ku banyamakuru bose bigenga bo mu burusiya”.

Yakomeje kandi avuga ko uyu munyamakuru Muratov wegukanye igihembo, ko ari umuntu usaba ibintu bigaragara ariko kandi bikwiye. Aba ashaka ko iteka dushyiraho izindi mbaraga nyinshi z’inyongera, ni umugabo ukunda kandi ushyira umutima we wose mu kazi akora.

Muratov, umwe mu batwaye iki gihembo yabwiye igitangazamakuru cyo mu Burusiya Tass (Russian news agency Tass), ko atavuga ko igihembo yahawe yari agikwiye, ko ari icya Novaya Gazeta kuko ari bo bapfuye bari kurwanirira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ukwishyira ukizana mu kuvuga, “ubu rero kuko batakiri kumwe natwe (komite y’abaharanira amahoro) twafashe umwanzuro wo kubibwira isi yose”.

Uwo mugabo yahise avuga urutonde rwose rw’abanyamakuru biciwe mu Burusiya kubera akazi kabo, abarondora anabavuga mu mazina yabo, ati “ni ku bwa Igor Domnikov, Yura Shchekochikhin, Anna Stepanovna Politkovskaya, Nastya Baburova, Natasha Estemirova na Stas Markelov, ni icyabo”.

Iki n’igihembo gitangwa buri mwaka ku bantu bakoze imirimo y’indashyikirwa muri Siyansi, ubukungu ndetse n’abaharaniye amahoro ku isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aya makuru tuba tuyakeneyee,thnx for the update joe✊🏾🔥

Alain yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize

Thanks for the update 🔥

KWIZERA MUNEZA Crispin yanditse ku itariki ya: 8-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka