Tiwa Savage ababajwe n’umwana we uzabona amashusho ye akora imibonano mpuzabitsina

Umunyamuziki ukora injyana ya Afrobeats ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje ko atazatanga amafaranga yaciwe n’abakwirakwije amashusho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina.

Tiwa Savage
Tiwa Savage

Tiwa Savage avuga ko aya mashusho yashyizweho mu buryo bw’impanuka n’umukunzi we nyuma akayasiba ariko yamaze kubonwa n’imbaga nini ikoresha Snapchat.

Avuga ko yarize cyane akibona ayo mashusho ndetse anagira abwoba bw’ibiza kumuvugwaho.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez wa radiyo power yo mu mujyi wa New York. Ati: "Sinabyita amashusho y’urukozasoni (pornography) kuko ni ibyabaye hagati yanjye n’umukunzi turi kumwe nonaha".

Ubwo yabonaga ayo mashusho ku wa gatatu w’iki cyumweru yahisemo guceceka kuko yabaye nk’uhahamutse, ibyo byatumaga atabasha gusinzira neza.

Tiwa Savage w’imyaka 41 ni umwe mu ba stars ba banyamuziki bakomeye ku isi by’umwihariko mu njyana ya Afrobeats.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka kele kele na Eminado ndetse yari umwe mu bagize itsinda rya Don Jazzy’s Mavin Records ryo muri Nigeria, aho yari azwi ku kabyiniriro ka First Lady.

Yatangaje ko byabaye mu kwezi gushize ndetse ko hari n’uwashatse ko amuha amafaranga ariko ku giti cye atatinyuka gutanga amande acibwa uwatangaje amashusho y’urukozasoni kandi we yarakoraga ibintu bisanzwe hagati y’abantu bakundana.

Ati: "Si ndi umusazi wo kwishyira mu bucucu nk’ubwo nta n’ubwo wankoresha ngo unkuremo amafaranga".

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Tiwa Savage ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwamamaza album yise Water and Garri, yakoranye n’aba stars bo muri Amerika barimo Brandy na Nas.

Yongeraho ko atifuza ko ibizamuvugwaho byagira ingaruka ku muziki we kuko urimo kugenda neza. Avuga ko yari ahangayikishijwe n’uko azafatwa n’abafana be, inshuti n’umuryango ariko ko atari yitaye ku byo gucibwa amande cyane ko atendaga kuyatanga.

Tiwa Savage yashyingiranywe na Teebillz Balogun, umwe mu bacunga cyangwa bagenga abahanzi (artist manager) mu 2013, nyuma mu mwaka wa 2018 baza guhana gatanya nyuma y’imyaka ibiri yari ishize amushinja kutaba ntamakemwa.

Yongeraho ko ubu ikimuhangayikishije ari umwana wabo w’imyaka itandatu uko azabifata n’ingaruka byamugiraho ndetse na nyina umubyara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka