Igitekerezo: Nta kuntu abantu bakwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ariko hatagaragajwe nomero za telefone?

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye hatezwa imbere uburyo bw’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga harimo kwifashishwa uburyo bwa telefone, amakarita binyuze ku tumashini twa POS cyangwa kwishyurana hifashishijwe kuyohererezanya kuri konti z’amabanki n’ibigo by’imari ariko binyuze mu ikoranabuhanga ry’ibigo by’itumanaho. Ubu buryo bwa telefone butuma umuntu woherereje undi ahita abona nomero ze za telefone ibintu bibangamira abantu benshi.

Ubundi nomero za telefone ni kimwe mu biranga umuntu, abantu benshi badakunda guha uwo biboneye, batabanje kumwizera ndetse no gusobanukirwa impamvu akeneye izo nomero. Hanyuma nyiri kuzitanga yakumva abyemeye akayimuha. Ndetse mu bantu b’abasirimu nta muntu utanga nomero z’undi muntu atabiherewe uburenganzira na nyirazo. Ibi bigaragaza ko ari ikintu gikomeye. Ariko kubera ihererekanya ry’amafaranga hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga kimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19, byatumye n’umuntu utari ngombwa ko abona nomero z’umuntu runaka, azibona mu buryo bworoshye.

Iyi kandi yaje ari ingamba nk’izindi zose zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bivuze ko ubirenzeho ahanwa nk’undi wishe irindi bwiriza ryo kwirinda Covid-19 . N’ubwo abantu benshi bemera ko kwirinda Covid-19 ari ngombwa ariko banagaragaza ko hari aho bikemura ikibazo kimwe cyo kwirinda ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ariko bakagaragaza ko gutanga nomero zabo hari aho bagiye babangamirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe na nyiri guhabwa izo nomero.

Hari bamwe bagiye bagaragaza ko hari igihe bishyura bakoresheje telefone zabo, hanyuma wa muntu nyuma akaza kumuhamagara amwibwira ko yabonye nomero ze, igihe yamwishyuraga, ibyo benshi bafata nko kubatesha umutwe kuko bahamagarwa kenshi kandi bajya kwishyura ibyo guhana nomero bitari biri muri gahunda. Ibi nkabiheraho nibaza niba nta buryo abahanga mu ikoranabuhanga bareba uko abantu bakomeza kwishyurana ariko bidakemura ikibazo kimwe ngo biteze ikindi.

Iki kibazo n’ubwo akenshi umubare munini ugaragara ubangamiwe ari uw’abagore, aho bavuga ko aba babahamagara akenshi babatereta, bamwe bikaba binabaviramo ibibazo n’abo bashakanye, hari n’abagabo babigarukaho bahamagarwa n’abantu b’abatekamutwe kandi nomero zabo barazikuye muri iryo hererekanya ry’amafaranga.

Ibi kandi bifata indi ntera aho umwe ashobora gusaba mugenzi we nomero z’umuntu runaka kuko we azi ko akunda gukorana n’uwo muntu, ku buryo babitegura akamubwira ngo nagaruka uzamubwire yishyure akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga uzampe nomero ze, ku buryo undi na we abikorera icyo, niba yari no kwakira amafaranga mu ntoki akamubwira ko atabona ayo amugarurira cyangwa ko agomba kwishyura akurikije ingamba zo kwirinda covid-19, kugira ngo akunde abone nomero ze za telefone.

Mu by’ukuri njyewe si ndi umuhanga mu by’ikoranabuhanga, ariko nizera ko mu Rwanda hari abahanga ndetse banifashisha n’abandi bibaye ngombwa bakareba uburyo iki kibazo cyabonerwa igisubizo, ku buryo umuntu yakomeza kwirinda Covid-19, cyane ko n’ubwo ubu imibare y’abayandura mu Rwanda iri hasi, ariko igihari. Ariko umuntu akabikora adaha nomero ze umuhisi n’umugenzi kugira ngo umutekano we ube wuzuye, ndetse yirinze impande zose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngaho se sha Mukazayire we, nibakwumve barebe uko badufasha, Mbega ibintu bibangamye we! Ni uguha umuhisi n’umugenzi number zawe.

Cyakora Mukazayi, amafaranga bakwishyuriye wiga ntiyapfuye ubusa pe. Uti" Njyewe sindi umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga ariko mu Rwanda barahari babishoboye." Ako nakabitse ahantu.

Badufashe pe...Cyangwa nibyanga bikurwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19

Rachel yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Iki cyifuzo cyawe ni inyamibwa pe. Uzi ukuntu hari ikimotari giheruka kurara cyatubujije gusinzira ngo kiri gutereta madame. Yanamwiyama undi akaguma amubwira ngo aramubeshya ngo yamubonye aracyari muto ntarashaka. Kugeza ubwo yamukupaga undi akongera. Byageze aho nfata phone byandenze ndamwiyama ngo ntiyongere kumpamagarira umugore noneho ugira ngo mwibukije kubikora cyane. Byageze aho tuzimya phone ya madame ngo tubanze dusinzire. Ariko n’ubwakeye yarakomeje akajya anahinduranya ama number.

Ibi bintu rwose birabangamye pe. Bikemura ikibazo kimwe kigateza ibibdi.

Urakoze Youyou nkunda inkuru zawe cyane.

Michel yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka