Umworozi akurikiranyweho kuvogera urwuri rw’uwo yagabiye ntamwiture

Umworozi witwa Rumenera Sam ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga azira kuvogera urwuri rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey, akahakura inka uwo mworozi ngo yari yarahaye Mushayija.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Rumenera Sam ngo yahaye inka Mushayija Geoffrey nk’inshuti. Iyo nka ngo imaze kubyara gatatu, Mushayija ataritura Rumenera Sam.

Ku wa Gatandatu tariki ya 09 Ukwakira 2021, nibwo Sam Rumenera ngo yagiye mu rwuri rwa Mushayija Geoffrey ruherereye mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga akuramo inka yari yarahaye Mushayija Geoffrey.

Sam Rumenera avuga ko yasabye Mushayija ko amwitura ariko ntiyabikora, Rumenera ahitamo kujya gukurayo inka yahaye Mushayija ariko inyana zayo arazisiga.

Rumenera ati "Namuhaye inka muri 2016 ayinsabye kuko yari inshuti yanjye, nanamusigariye ku mitungo agiye kwiga mu Buhinde, arangije sinzi ibibazo yagize tumaze imyaka itatu tutavugana."

Akomeza agira ati "Namutumira mu birori ntabizemo, yashyingira bashiki be ntantumire, namwandikira ntansubize ngo yabaye umuyobozi yarakomeye."

Sam Rumenera avuga ko icyatumye ajya mu rwuri rwa Mushayija Geoffrey gukurayo inka yamuhaye ari ukugira ngo abantu bamenye urukundo kandi barwubahe bareke kwitwaza icyo bari cyo.

Agira ati "Umuturage guha umuyobozi inka akanga kumwitura ni ikibazo cy’imibanire y’abantu."

Rumenera Sam avuga ko ntacyo yishinja cyane ko yakuyeyo inka yamuhaye izo yabyaye akazisigayo kuko n’ubundi ngo mu muco w’aborozi ariko bigenda.

Avuga ko yatangajwe n’umuntu w’umuyobozi wanga kwitura ari yo gahunda ya Leta ahubwo agahitamo gufungisha uwamugabiye.

Ikindi kibabaje ni uko Sam Rumenera aregwa ko abakozi be bakubise umukozi wa Mushayija, uwakubiswe akaba atari we urega ahubwo hakarega shebuja.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Mushayija Geoffrey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko atigeze asabwa kwitura ngo abyange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, avuga ko yakurikiranye ikibazo, akavugana n’abo bireba, bemeranywa ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, Mushayija Geoffrey aza kugira ngo bakemure ikibazo.

Gusa ngo Rumenera Sam ntiyari akwiye kujya mu rwuri rwa Mushayija Geoffrey ngo akureyo inka n’ubwo yari yarayimuhaye ariko nk’ubuyobozi bazahuza impande zombi bumve imiterere y’ikibazo.

Ati “Uyu mugabo na we icyo yifuza ni uko Mushayija aza, kuko ibyo yakoze yagira ngo Mushayija aze basubire mu byabo kuko yamuhaye inka amukunze. Ubwo rero buri wese tuzamwumva tumenye uko dukemura amakimbirane.”

Naho uwakubiswe ngo yahawe urupapuro rwo kujya kwivuza, hazafatwa umwanzuro bitewe n’umwanzuro wa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuco ntukwiye kuzima kandi tukiri muruwo mwuga ariko uwo muyobozi akwiye kwisubiraho kuko amaze guhemukira benshi tubaye abazisubirana yasigara 0

Kelly yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

ibyo nibyo kwitura ni umuco

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka