Burera: Abari bafite uburwayi bwo mu mutwe barigishwa imyuga ibateza imbere

Abivuriza indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Butaro byo mu Karere ka Burera, barishimira serivisi bahabwa n’ibitaro zo kubavura, aho bigishwa n’imyuga ibabeshaho nyuma y’ubwo buvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe.

Nyuma yo kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, bigishijwe kudoda
Nyuma yo kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, bigishijwe kudoda

Bagaragaje ibyo byishimo ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe uba buri tariki 10 Ukwakira, aho abahoze bafite uburwayi bwo mu mutwe batangaza ko bavuwe bagakira, bakanafashwa kwiga imyuga itandukanye irimo iy’ubudozi bw’imyambaro n’ibikapu, ubuhinzi n’ubworozi bw’intama.

Sphola Dusabeyesu, umwe mu bagize itsinda ridoda nyuma yo gukira uburwayi bwo mu mutwe, avuga ko mu gihe cy’uburwayi bwe ntacyo yashoboraga kwimarira kuko yarangwaga n’ubwoba bwinshi muri we bigatuma ahora yihebye.

Avuga ko nyuma yo kugana ikigo nderabuzima, yahawe ubuvuzi n’ibiganiro byamufashije koroherwa ndetse akaba yumva yarakize neza.

Ati “Byatangiye ngira ubwoba bwinshi, nkumva ntatuje muri njye. Nagiye kwivuza, bampa imiti, baranganiriza, mara igihe cy’amezi abiri mvurwa muri ubwo buryo bw’ibiganiro kugera ubwo numvise nkize”.

Akomeza avuga ko nyuma yo gukira muganga yamuhuje na bagenzi be bahuriraga muri serivisi itanga ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, abagira inama yo gukora itsinda bakagira ikibahuza kandi bakagira umurimo bakora.

Ati “Muganga yangiriye inama yo kwihuriza hamwe mu itsinda n’abandi bagize ibibazo byo mu mutwe, kugira ngo tuve mu bwigunge kandi tugire icyo twimarira mu buzima bwa buri munsi.”

Nyanzira Maritha na we wahoranye uburwayi bwo mu mutwe ubu akaba ari umudozi w’imyenda n’ibikapu, avuga ko nyuma yo gufata neza imiti yandikiwe na muganga akanubahiriza gahunda yahabwaga n’abaganga, yaje gukira ndetse agera ubwo abasha kongera gukora imirimo nk’uko byahoze mbere y’uko arwara.

Ati “Nahuye n’ibibazo bituma niheba, kwiyakira biranga, bigera ubwo mu mutwe byivanga, nagiye ku kigo nderabuzima baramvura, baranganiriza ndakira, ubu banyigishije ubudozi, badutera inkunga y’imashini zidoda no kwishyura abatwigisha, none ubu nzi kudoda neza imyenda n’ibikapu.”

Uwitwa Kanyange Francine avuga ko ubuvuzi yahawe ari bwo bwamufashije gusubira mu buzima busanzwe none akaba ashobora kugira imirimo akora abikesha inkunga bahabwa n’umushinga Partners In Health ku bufatanye n’ibitaro bya Butaro.

Ati “Nagiye ku kigo nderabuzima cya Butaro, abambona bakaryana inzara bavuga ko narwaye mu mutwe, ariko baranganirije baramvura ndakira, hanyuma nanjye bangira inama yo kujya mu itsinda kugira ngo turebe uko twakwiteza imbere”.

Francine avuga ko yize kuboha ubutete (paniers) n’ibikapu, none bikaba bituma abona ikimutunga we n’umuryango we.

Kuvura indwara zo mu mutwe ni serivisi imwe mu zitangirwa ku bitaro bya Butaro kuva ibitaro bigitangira nk’uko bitangazwa na Dr Eugene Sindikubwabo, Umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Butaro unashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ibyo bitaro. Avuga ko ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bwongerewe imbaraga kuva mu mwaka wa 2012, aho umuryango Partners In Health/Inshuti mu Buzima wafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu kongera abakozi mu Karere ka Burera, aho buri kigo nderabuzima gifite umuganga wize kuvura indwara zo mu mutwe.

Agira ati “Serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, ni imwe mu zo twashyizemo ingufu ku bufatanye na Parteners In Health (PIH), kuva mu mwaka wa 2012 buri kigo nderabuzima kibarizwa mu Karere ka Burera tuhafite umuganga wize kuvura indwara zo mu mutwe, ku buryo abafite ibibazo byo mu mutwe batabura serivisi hafi yabo.”

Imibare itangazwa na Dr Eugene Sindikubwabo, igaragaza ko kuva ibitaro bya Butaro byafungura imiryango hamaze kwakirwa abasaga 5000 bagannye serivisi y’ubuvuzi bwo mu mutwe naho abasaga 2000 ni bo bakirwa buri kwezi, ubariyemo abaje ubwa mbere n’abagarutse kuri gahunda ya muganga.

Dr Eugene Sindikubwabo, Umuyobozi wungirije w'ibitaro bya Butaro unashinzwe ibikorwa by'ubuvuzi muri ibyo bitaro
Dr Eugene Sindikubwabo, Umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Butaro unashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ibyo bitaro

Muri ibyo bitaro, habarurwa abarwayi bari hagati ya 15 na 20 bashya, bagana serivisi y’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe buri kwezi.

Ngo mu kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe ku bufatanye na Partners In Health, bahugura inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, abanyamadini, abavuzi gakondo n’abajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo guhangana n’abagifite imyumvire ishingiye ku myemerere n’ubujiji bituma batajyana abarwayi bo mu mutwe kwa muganga bakeka ko ari amashitani cyangwa amarozi.

Dr Sindikubwabo kandi avuga ko zimwe mu mpamvu zituma mu Karere ka Burera hagaragara imibare myinshi y’abafite uburwayi bwo mu mutwe, harimo ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga, n’amakimbirane yo mu ngo n’ubukene bituma benshi bagira indwara y’agahinda gakabije (depression) cyane ko ari yo iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa n’igicuri.

Ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera bizwiho kuvura indwara za kanseri nk’umwihariko, ariko kandi bikaba bivura n’izindi ndwara zisanzwe ku rwego rw’ibitaro by’akarere, byose bigakorwa ku bufatanye n’umuterankunga Partners In Health, ifasha cyane mu buvuzi bwa kanseri n’izindi ndwara cyane cyane izitandura (NCDs) n’izo mu mutwe (Mental Health).

Kuri iyi nshuro isi yose izirikana ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, mu Rwanda hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Hari icyizere nyuma y’uko ugira ikibazo cyo mu mutwe, mureke twivuze”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), bugaragaza ko abafite uburwayi bwo mu mutwe mu Karere ka Burera bari kuri 12,3%, naho 20,5% mu gihugu hose bakaba bagendana uburwayi bwo mu mutwe.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu turere twose tw’igihugu, bukorerwa ku bagera ku bihumbi 19 aho abagore bihariye 53,3% mu basanganywe ubwo burwayi bwo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka