Musanze: Umunsi wa mbere w’itangira ry’amashuri waranzwe n’ubwitabire buri hasi

Ku itariki 11 Ukwakira 2021, umunsi w’itangira ry’amashuri hose mu gihugu, mu bigo binyuranye by’amashuri biherereye mu Karere ka Musanze by’umwihariko ibyo mu mujyi, hagaragaye ubwitabire buri hasi cyane, aho mu cyumba cy’amashuri hagiye hagaragara abatagera ku 10%.

Hari ibyumba by'amashuri bigifite umubare muke
Hari ibyumba by’amashuri bigifite umubare muke

Mu bigo itangazamakuru ryasuye, aho bamwe mu banyeshuri biga bataha, ni ho hagiye hagaragara icyo kibazo cyane, urugero muri Lycée de Ruhengeri, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, hari hamaze kugera abanyeshuri umunani muri 272 iryo shuri riteganya kwakira.

Muri ESSA Ruhengeri, ishuri rya Leta rucumbikira abana, mu banyeshuri 308 iryo shuri ryemerewe kwakira muri uyu mwaka wa 2021-2022, abamaze kugera mu kigo ni 90, n’ahandi hose Kigali Today yageze yagiye ibona umubare muke w’abanyeshuri bamaze kugera muri ibyo bigo.

Imyanya myinshi mu mashuri iriho ubusa
Imyanya myinshi mu mashuri iriho ubusa

Ishuri kugeza ubu riri imbere mu kubahiriza gahunda ya Minisiteri y’Uburezi ijyanye no kuba abanyeshuri bose bamaze kugera ku mashuri bagatangira tariki 11 Ukwakira 2021, ni Ecole de Sciences de Musanze, rimaze kwakira abanyeshuri 512 muri 550.

Icyo kibazo cy’ubwitabire buri hasi, gikomeje kubabaza bamwe mu banyeshuri bake bamaze kugera mu bigo byabo, aho bakomeje kunenga bagenzi babo batubahirije itariki yo gutangira amasomo, kuri bo bakaba babona ko bizadindiza imyigire yabo, bikaba byateza n’ibibazo byo kutarangiriza amasomo ku gihe cyagenwe.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bafite umubare muto w’abana bamaze kugera ku mashuri, baratunga agatoki ababyeyi kuba batitegura kare ngo bashakire abana ibyangombwa by’ishuri, ibyo bigatera ikibazo cyo kuba babarekeye mu rugo, mu gihe bagishakisha ibyo byangombwa bisabwa birimo ibikoresho binyuranye na minerivali.

N'ubwo abanyeshuri ari bake amasomo yatangiye
N’ubwo abanyeshuri ari bake amasomo yatangiye

Mu gihe itangira ry’amashuri ritari kugenda neza uko bikwiye mu Karere ka Musanze, inzego zinyuranye z’ubuyobozi zirararikira abana kwita ku nshingano zabo zo kwiga bashyizeho umwete kandi birinda ibibarangaza, bimakaza n’indangagaciro kandi bakarangwa n’imyifatire myiza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, ku rubuga rwe rwa Twitter, ati “Twifurije amasomo meza abana batangiye Umwaka w’Amashuri 2021-22 uyu munsi, n’abaza ku wa mbere utaha”.

Ati “Muzirikane ko inshingano yanyu ari ukwiga mukagira ubwenge, mugatsinda cyane. Mwimakaze indangagaciro na Ndi Umunyarwanda, byose muri ‘discipline’. Inzego z’ibanze tubijeje ubufatanye, ubumwe n’Imbaraga”.

Muri Ecole des Sciences de Musanze ho 90% bageze ku ishuri
Muri Ecole des Sciences de Musanze ho 90% bageze ku ishuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka