Amashuri ya Leta yatangiye kugaburirira abana bose ku ishuri

Kuri uyu wa Mbere wo gutangira k’Umwaka w’Ishuri 2021-2022, bimwe mu bigo byatangiye kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye.

Abana bariye ku ishuri ku munsi wa mbere wo gutangira umwaka
Abana bariye ku ishuri ku munsi wa mbere wo gutangira umwaka

Ibigo by’amashuri bivuga ko Leta yamaze gutanga amafaranga asabwa yo kugura amafunguro, bikaba bisigaje kumvisha ababyeyi kugira ngo na bo batangire gutanga umusanzu wabo.

Ku isaha ya saa sita zuzuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Sainte Famille mu Karere ka Nyarugenge, bari batangiye kugabura umuceri uriho imboga rwatsi zivanze n’ibishyimbo, barimo kwarurira buri bwana guhera ku b’incuke kugera ku bakuru.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Sainte Famille, Uwingabire Marie-Claude, avuga ko ibiribwa birimo gutangwa ubu ari ibyaguzwe na Leta, ariko ko bagiye kuganira n’ababyeyi kugira ngo na bo bagire uruhare mu kugaburirira abana ku ishuri.

Yagize ati "Leta umusanzu wayo yarawutanze, igenera buri mwana amafaranga 56 ku munsi, ababyeyi na bo dufitanye inama kuri iki Cyumweru kugira ngo tubumvishe ibyiza byo kurira ku ishuri, hanyuma na bo biyemeze icyo batanga niba ari ibyo kurya cyangwa amafaranga, ariko hano i Kigali akenshi dukoresha uburyo bw’amafaranga".

Urwunge rw’Amashuri rwa Sainte Famille rufite abana 900 biga mu mashuri yisumbuye hamwe na 1,358 biga mu mashuri abanza.

Muri Sainte Famille barimo kugaburirira abana ku ishuri ku munsi wa mbere w'itangira ry'umwaka w'amashuri 2021-2022
Muri Sainte Famille barimo kugaburirira abana ku ishuri ku munsi wa mbere w’itangira ry’umwaka w’amashuri 2021-2022

Abiga kuri GS Sainte Famille bose bangana hafi nka 1/4 cy’abiga muri GS Kagugu Catholique mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo barenga ibihumbi birindwi.

Umuyobozi wa GS Kagugu Catholique, Habanabashaka Jean-Baptiste, avuga ko mu mafaranga 56 Leta itangira umwana buri munsi, ngo haziyongeraho 94 azatangwa n’ababyeyi kuri buri mwana kugira ngo haboneke ifunguro ry’amafaranga 150 ku munsi kuri buri mwana.

Biteganyijwe ko umubyeyi azajya atangira umwana nibura amafaranga 5,920 buri gihembwe, ariko uwayarenza bikaba akarusho kugira ngo yishyurire n’abatabasha kuyabona cyangwa abayabona batinze.

Habanabashaka avuga ko ubwinshi bw’abana ndetse no kuba hari abiga mu gitondo abandi nimugoroba, bitorohera ishuri kugaburira abaryigamo bose.

Yakomeje agira ati "Haragaburirwa abana bose biga mu mashuri yisumbuye hamwe n’abiga abanza mu wa gatanu no mu wa gatandatu, kuko ni bo barimo kwiga ingunga imwe".

Benshi batangiranye akanyamuneza kuko batazongera kujya mu ishuri mu gihe cy'izuba ry'impeshyi
Benshi batangiranye akanyamuneza kuko batazongera kujya mu ishuri mu gihe cy’izuba ry’impeshyi

Mu byiza byo gufatira amafunguro ku ishuri nk’uko abayobozi b’amashuri, abarimu n’abanyeshuri babigaragaje, hari ukuba abana bazarushaho kwiyumvamo ishuri kurusha ibindi baboneraga hanze, kunoza imirire cyane cyane ku batabonaga amafunguro ahagije mu rugo iwabo, ndetse no kugira umwanya uhagije wo kwiga nta birangaza.

Umwana witwa Keza Annick wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kuri Sainte Famille agira ati "Tuzajya turya twirirwa ku ishuri tubone n’umwanya wo gusubiramo amasomo, mu rugo twahageraga ntidusubiremo".

Umubyeyi witwa Musaniwabo Geraldine ufite abana biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri kuri Sainte Famille, avuga ko yatunguwe no kubona abana be basohoka mu ishuri bihanagura ku munwa barangije gufata amafunguro, mu gihe yari agiye kubafata ngo batahe mu rugo.

Musaniwabo akomeza agira ati "Umusanzu ntabwo turawumenya ariko nibabitubwira tuzawutanga, badutunguye, bitewe n’ubushobozi nzaba mfite nzatanga nk’amafaranga ibihumbi bitanu".

Mu bindi byaranze itangira ry’umwaka w’amashuri kuri uyu wa Mbere, ni uko utangiye nyuma y’impeshyi nk’uko byari byarifujwe n’abitabiriye Inama y’Umushyikirano yo mu mwaka wa 2019.

Ubwo yari imaze gutangaza amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko yafashe ingamba zo gufasha abana basibiye mu myaka ya nyuma bagera ku bihumbi 60 hamwe n’abandi bari mu myaka yo hagati badatsinda neza ibizamini bisanzwe.

Muri izo ngamba harimo gahunda yo kubasigaza ku ishuri mu masaha y’ikigoroba kugira ngo basubirirwemo amasomo, ndetse no kubagaburirira ku ishuri kugira ngo badataha ku manywa bakarangara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ni byiz kurya kushuri ariko ababyey bafit ikibazo cyuko har icyiciro cyabana bari kurya bagataha Kandi bagombye kugumayo bagataha Ni mugorob.

Etienne yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Nibyiza kugabulira abana ku ishuli ariko reta ikwiye kudufasha nkababyeyi ikahatubera kubijyanye nimirire bakagabulira abana ibiryo bimeze neza kandi hagashyirwaho comite ireba isuku yibilibwa abana barya isuku kubikoresho cyane ikitabwaho kuko byagaragaye henshi ko usanga ibigo byinshi bigira umwanda ukabije bigatuma uvuza inzoka kandi bitakabayeho mukurikirane ikibazo cy’isuku.namwe babyeyi mugerageze mugere kubigo abana banyu bigaho murebe ubuzima abana banyu babayeho mumasaha yokwiga.

Musoni JBOSCO yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Nibyo nibyiza ariko ikibazo kuki abana barisha intoki!? Kubera isuku n.amazi adahagije plz mugure ibiyiko ...

Luc yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Kugaburira abana birahenzecyane kiko nkufite abana bane mwishuri hakongeraho abo muyisumbuye byatuma bamwe badasubirayo

Theophile yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Mugiye gutuma abana bava mumashuri kuko ibihumbi 12000 abaturage ntayo babona ibyo mbabwira nukuri kbs

Mukarugina yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka