Abahanzi Papa Cyangwe na Ariel Wayz bari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Mu gihe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ziherutse koroshywa, bimwe mu bikorwa bigakomorerwa, Polisi iraburira abakomeje kwirara bakarenga ku mabwiriza n’ubwo ingamba zorohejwe, kuko icyorezo kigihari kandi inzego zireba iyubahirizwa ry’amabwiriza zikaba zitazihanganira abayarengaho.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikomeje kureba uko amabwiriza yubahirizwa, abayarengaho bagahanwa. Urugero ni aho mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, abantu basaga 110 bafatiwe ahantu hatandukanye muri Kigali bamwe bari mu tubari mu masaha bakabaye bari mu ngo.

Muri iryo joro Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro yafashe abantu 113 bari mu bikorwa bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Muri bo, abantu 78 bafatiwe mu nyubako y’umuturage (Apartment) iri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, bavuga ko barimo gukora amashusho y’indirimbo y’umuhanzi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe. Muri iyo nyubaka kandi harimo n’akabari katarahabwa ibyangombwa byo gukora. Abandi 35 bafatiwe mu kabari katemerewe gukora kazwi ku izina rya Plan B gaherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboyi, Akagari ka Nyakabanda.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ubwo berekwaga itangazamakuru aho bari bari muri sitade ya IPRC Kigali bamwe muri bo bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi.

Hamisi yavuze ko ubundi we akora akazi ko kurinda abahanzi bo mu nzu itunganya imiziki (Rocky Entertainment). Yavuze ko Polisi yabafatiye mu nzu y’umuturage muri Kabeza mu Murenge wa Kanombe ubwo yari arinze umuhanzi uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.

Yagize ati “Ubundi Papa Cyangwe yari yazanye abantu benshi barimo gukora amashusho y’indirimbo ye. Byageze ku isaha ya saa saba z’ijoro tubona abapolisi batugezeho baradufata. Turemera amakosa twakoze kuko ibyo twarimo twari twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi nta n’uburenganzira twari twabanje gusaba.”

Nkotanyi ni we warimo gufata amashusho y’indirimbo, yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye.

Yagize ati “Ibi bintu mbikuyemo amasomo akomeye, akazi narimo ntabwo nakarangije, naraye hano muri sitade nishyura n’amafaranga yo kwipimisha COVID-19. Ntabwo bizongera kumbaho nzajya ngerageza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kandi ni na yo nama ngira bagenzi banjye, yaba abahanzi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagarutse ku bantu barenga ku mabwiriza nkana ndetse harimo n’abiha uburenganzira bwo gufungura utubari batabifitiye uburenganzira.

Yagize ati “Bariya bantu harimo 78 bafashwe mu gicuku bari mu nyubako y’umuturage Alexandria Villa Apartment iri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Nyiri iyi nzu yari yarashyizemo akabari kandi nta burenganzira yahawe nk’uko bigenda ku bandi bose. Andi makosa bakoze ni uko bumvise abapolisi baje bakingiranira muri ako kabari gafunganye kadakwiye kwakira abantu 78, byatumye abapolisi baharara.”

Yakomeje avuga ko abandi bantu 35 bafatiwe mu kabari ko mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro na bo bakaba bafatiwe mu kabari kitwa Plan B kadafite ibyangombwa byo gukora ndetse bari banarengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo. CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego kugira ngo hagenzurwe abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ati “Hari abantu bakunze kurenga ku mabwiriza yasohotse yo kwirinda COVID-19, ntabwo byemewe turakomeza gukora ubugenzuzi dufatanyije n’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali. Abantu bose bakomeza kurenga ku mabwiriza bazafatwa babihanirwe.”

Yakomeje akangurira abantu kwirinda kudohoka, bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi biri mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi baturarwanda kandi bazaba birinze ibihano bazahabwa nibaramuka bafashwe.

Ahafatiwe bariya bantu bose ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahafunze mu gihe cy’amezi atatu ndetse beneho bacibwa amande. Bariya bantu bose bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse banacibwa amande.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka