Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021 ahagana saa saba, Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe umutekano wo mu mazi barohoye abantu 7 bari bavuye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro bagiye mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba.
Mu gihe mu Rwanda hose hatanzwe ikiruhuko hizihizwa Umunsi w’igitambo ku Bayisiramu (Eidil-Ad’ha), uwo munsi ukaba wabaye impurirane n’itangira ry’ibizamini ku bana basoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko icyo kiruhuko kitazasubika ikorwa ry’ibizamini.
Abaturage 31 bo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera baraye bafatiwe mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu bari mu birori byo kwerekana umugeni.
Kazungu Claver wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi w’ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC, ntakiri umuvugizi wayo.
Muri Kenya ikamyo yari itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka mu muhanda, hagati y’Umujyi wa Kisumu na Busia ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, abantu bagera kuri 13 bakaba bahasize ubuzima.
Rukundo Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kajevuba, akagari ka Katabagemu, Umurenge wa Katabagemu yiyahuye yitwikishije essence, akaba yari amaze iminsi asezera ku nshuti ze, bikaba byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.
Akenshi dukunze kumva bavuga ngo uwahohotewe ni agane ikigo ‘Isange One Stop Center’ kimufashe, icyo kigo gifasha abahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse no mu kubona ibimenyetso byifashishwa mu gihe bibaye ngombwa ko hakorwa inyandiko ijyanwa mu rukiko.
Leta yatangiye gutanga ibiribwa ku baturage b’amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’utundi turere umunani turi muri gahunda ya Guma mu Rugo. Mu mujyi wa Kigali, iyi gahunda yatangiriye mu Mirenge 12 ikomereza no mu yindi mirenge.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uwitwa Niyonsaba Marcel w’imyaka 40 na Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 41, bakurikiranyweho kugerageza kugurisha ikibanza kirimo inzu y’umuturage, babikora mu buryo bw’ubwambuzi bushukana bakoresheje inyandiko mpimbano, uwari ugiye kukigura akaba (…)
Banki ya Kigali (BK) yegukanye igihembo nka Banki nziza kurusha izindi mu Rwanda, mu bihembo bitangwa na “Euromoney Awards for Excellence 2021”.
Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) baremeye abarokotse Jenoside 16, harimo umunani bahawe inka, n’abandi umunani batewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, nyuma y’uko ubucuruzi bwabo bwahombye kubera Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 2,773 babasanzemo Covid-19, muri bo 2,225 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 1,855, abantu 11 bitabye Imana, naho abarembye ni 72 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ryaberega i Rubavu, risojwe amakipe yo muri Amerika ari yo yegukanye imidali ya zahabu mu bagabo n’abagore.
Abafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Karere ka Ruhango baravuga ko bemera ko bakoze amakosa yo gusuzugura ubuyobozi kandi Imana ari yo ishyiraho abayobozi.
Ubwato buzwi nk’icyombo bwari bwikoreye amabuye yo kubakisha, bwibiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu buhitana uwari ubutwaye.
Abaturage biyita ‘Abagorozi’ babarirwa muri 38 bafatiwe ku musozi basenga ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Umusozi abo Bagorozi basengeragaho, uherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Abantu 10 muri 239 bafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango basanganywe ubwandu bwa Covid-19. Inzego z’ubuzima zikaba zafashe umwanzuro wo gushyira abafashwe bose mu kato k’iminsi itanu kugira ngo hafatwe ibizamini byimbitse ku baba banduriye muri ayo masengesho, cyangwa mu (…)
Umuturage wiyise Rebakure ku rubuga rwa Twitter yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, amumenyesha ko ‘mu nda nta kirimo no kwirinda bigoye’, na we ahita amwoherereza amafaranga ayanyujije kuri Mobile Money.
Aline Mutembayire w’imyaka 41 y’amavuko aherutse gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki ya 12 bigasozwa ku ya 14 Nyakanga 2021, akaba afite abana barimo abiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.
Ni kenshi hirya no hino hagenda humvikana impaka zishingiye ku kuntu Abanyarwandakazi bagaragara mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu bijyanye n’imyidagaduro, bamwe bati bambare bikwize, abandi bati bisanishe n’abandi, abandi bati bagomba kujyana n’igihe….Ibi bikunda kugarukwaho ku gikorwa cyabaye, bashima abandi banenga.
Abatuye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali barishimira ko igikorwa cyo gupima Covid-19 cyabegerejwe bityo bikaba bigiye kubafasha kumenya uko bahagaze kugira ngo barusheho kuyirinda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 1,997 babasanzemo Covid-19, muri bo 1,391 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 976, abantu 12 bitabye Imana, naho abarembye ni 76 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Abakora akazi kazwi nk’ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali basanga Guma mu Rugo ari ngombwa kubera ko imibare mishya y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka mu buryo buteye ikibazo, gusa ngo batewe impungenge n’imibereho yabo muri iki gihe.
Bizimana Cassien wayoboye ibitero byagabwe mu karere ka Rusizi yasabye imbabazi ku byaha bitandatu aregwa yifashishije ivangiri ya Luka umutwe 15:11-22 ndetse yizeza ko asubiye mu muryango nyarwanda yakoresha imbaraga mu gushyira Politiki ya Leta ku kigero kirenze icyo yakenerwaho.
Abantu 160 bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo batanga impamvu zo kujya guhaha.
Mu mikino yo guhatanira itike ya AfroBasket mu bagore, Kenya itsinze Misiri yegukana igikombe, naho u Rwanda rutahana umwanya wa gatatu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gupima COVID-19 mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali. Ni igikorwa kigamije kugaragaza ishusho rusange ya COVID-19 muri Kigali no kumenya ubwandu buri mu baturage. Muri iki gikorwa cy’iminsi ibiri, biteganyijwe ko hapimwa nibura 15% by’abaturage. Abapimwa bagezwaho ubutumire (…)
Abantu basaga 230 biganjemo abo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Nyanza bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu Murenge wa Byimana basenga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyiriweho gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko utwo duce twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Ku munsi wa mbere wo kubahiriza izo ngamba mu mujyi w’aka Karere nta rujya n’uruza rw’abaturage rwahagaragaraga, bikagaragaza ko abaturage bubahirije (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko uduce tuzabonekamo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 nyuma yo gupima abatuye Umujyi wa Kigali, tuzafatirwa ingamba zihariye mu gihe abandi bazaba basubiye mu kazi (bavuye muri Guma mu Rugo).
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakomezaga imikino ya 1/8 itari yaraye ibaye, aho ikipe imwe y’u Rwanda y’abagore yari isigayemo imaze gusezererwa
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani, ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, ahandi hasigaye hose bakaba na bo bakomeza gahunda ya Guma mu Karere.
Abinyujije mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa mushiki we witwa Uwimbabazi Nadège wazize icyorezo cya COVID-19, nk’uko Meya Richard yabisobanuye.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 927 babasanzemo Covid-19, muri bo 188 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 732, abantu 10 bitabye Imana, naho abarembye ni 74 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore itsinzwe na Kenya muri 1/2, ibura amahirwe yo kwitabira imikino ya AfroBasket izabera muri Cameroun.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU), kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, bafashe uwitwa Uwimaninyeretse Innocent w’imyaka 35, yafatanywe ibicuruzwa bya magendu ari byo ibitenge icyenda, imifuka 4 yuzuyemo imyenda ya caguwa n’umufuka wuzuyemo inkweto za caguwa.
Umwe mu baregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be by’umwihariko abagabye ibitero byakomerekeyemo abantu mu Karere ka Rusizi, Nikuzwe Simeon, yiyamye umwunganizi we mu mategeko kuko ngo yamushishikarije kwemera icyaha atakoze, ahitamo gukomeza urubanza nta mwunganizi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, wari umunsi wa nyuma ubanziriza Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani. Ni umunsi waranzwe n’urujya n’uruza rw’abakora ingendo hirya no hino, abahaha, abashaka amafaranga mu mabanki, ariko by’umwihariko benshi bakaba bagerageje gukora ingendo berekeza aho bashaka ko (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero n’urubyiruko rwawo, bahamya ko amateka y’Umurenge wa Nyange ari icyitegererezo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa CNLD Ubwiyunge yaje kwifatanya na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina bikabyara impuzamashyaka MRCD-FLN, ari na yo yagabye ibitero mu Rwanda, Nsanzubukire Felien na Munyaneza Anastase, basabye kurekurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ubuyobozi bw’imipaka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma bwangiye Abanyarwanda basanzwe bakorerayo kimwe n’abajyanayo ibicuruzwa kwambuka umupaka.
Ku munsi wa gatatu w’irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) iri kubera mu Karere ka Rubavu, Abanyarwanda ntibabashije kugera mu cyiciro gikurikira.
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda ingamba zitandukanye zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, hari kandi no gukunda kuba ahantu hagera umwuka uhagije.