Leta yatanze miliyari ebyiri yo kuzahura ubworozi bw’inkoko n’ingurube

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyamenyesheje aborozi b’ingurube (bagize ishyirahamwe ryiswe RPFA), ko hamwe na bagenzi babo borora inkoko, bagiye guhabwa igishoro cyabakura mu gihombo batejwe na Covid-19.

Dr Solange Uwituze aganira n'aborozi b'ingurube
Dr Solange Uwituze aganira n’aborozi b’ingurube

Mu nama Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze yagiranye n’Ishyirahamwe RPFA (Rwanda Pig Farmers Association) kuri uyu wa 08 Ukwakira 2021, yabamenyesheje ko muri uku kwezi bazabona amatangazo ya Banki Itsura Amajyambere(BRD) abasobanurira uburyo bandika basaba inguzanyo.

Dr Uwituze yavuze ko Leta yageneye aborozi b’ingurube n’inkoko igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari ebyiri, kugira ngo abafashe kwivana mu gihombo batewe n’ibihe bya Covid-19 ndetse n’icyorezo cya muryamo cyibasiye ingurube.

Avuga ko hari aborozi b’ingurube bari bamaze igihe basaba Leta kubaremera, ariko ngo habayeho ikibazo cyo kutamenya gutandukanya abahombejwe na Covid-19 na muryamo, hamwe n’abagize ubwoba bakazigurisha cyangwa bakaziyicira birinda ko zakwipfusha.

Impande zombi (RAB n’aborozi b’ingurube) ntibarashobora kugaragaza igihombo cy’ingurube cyabayeho muri ibi bihe bya Covid-19, ariko imibare iheruka RAB yari isanzwe ifite igaragaza ko mu gihugu hose hari ingurube zirenga miliyoni eshatu.

Dr Solange Uwituze avuga ko nta bundi buryo abahombye bagomba gufashwamo, usibye kubaha inguzanyo bazishyura hongeweho inyungu ‘nto’ ingana na 8% ku mwaka.

Uyu muyobozi wungirije wa RAB yagize ati “N’ubwo dushobora kubihindura bitewe n’abasabye igishoro uko bangana, ariko gahunda ni uko uworora ku giti cye ashobora kuzabona amafaranga miliyoni 15, hanyuma bariya bana cyangwa abadamu borora ari koperative bakazabona miliyoni 20 ku nyungu y’umunani ku ijana(8%), mu bisabwa hazabamo kuba ufite ubushake bwo gukorana na RAB ubworozi bwa kinyamwuga”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude avuga ko barimo guhomba bitewe n’uburwayi bw’ayo matungo magufi, ibiryo byayo bihenze, ubuke bw’abaganga babafasha kuyitaho no kubagira inama, ndetse no kubura isoko ry’umusaruro ukomoka ku ngurube.

Shirimpumu yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye cyane dushaka gukemura ni ukubona icyororo, kuba twabona ibiryo byo kugaburira amatungo yacu no kongerera ubumenyi aborozi bacu, hakiyongeraho n’uburyo twavugurura isoko kugira ngo umuntu yorore, agurishe kandi atere imbere adahombye”.

Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n'abahagarariye aborozi b'ingurube
Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n’abahagarariye aborozi b’ingurube

Shirimpumu avuga ko hari icyuho kinini hagati y’igiciro cy’inyama z’ingurube kuva ku mworozi kugera ku muguzi wazo wa nyuma uzishaka ku isoko, kuko ikilo ku mworozi kibarirwa hagati y’amafaranga 1,500-1,800, ariko cyagera ku isoko kikaba amafaranga 4,000.

Ibigo mpuzamahanga nka Enabel y’Ababiligi, umuryango FAO ushinzwe ibiribwa ndetse n’umushinga ‘Orora Wihaze’ uterwa inkunga n’Abanyamerika, bivuga ko bizafasha aborozi b’ingurube kubona ubumenyi, kubahuza n’ibigo by’imari ndetse no kubashyira mu ikoranabuhanga ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora no gucuruza mu buryo bworoshye.

RAB na yo yabijeje icyororo cy’ingurube za kijyambere ziherutse kuvanwa i Burayi, ikazabubakira amabagiro agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu bitarenze umwaka utaha, ariko na bo bagasabwa kwitabira gukingiza ayo matungo no kuyafatira ubwishingizi.

RAB isaba abashinzwe kwita ku matungo(veterinaires) kuba Abanyamwuga bakirinda kuba abakomisiyoneri bo gucuruza imiti bahabwa yo kujya kwita ku matungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Muraho!Nagize igihombo mubworozi bw’ inkoko,zageze igihe cyo gutera ,igi rigasohokana n’ umura mu munsi mike ikaba irapfuye
mu nkoko 700 sinagira iyondamura.Iyo nguzanyo irakenewe ngo haboneke igishoro cyo kongera korora.Murakoze.

MUSHIMIYIMANA Mediatrice yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Iyo nguzanyo izaza ryari ko nagize igihombo mu bworozi bw’ inkoko kubera kubura imiti mu gihe cya Covid.Zarateraga igi rigasohokana n’ umura mu munsi ibiri igapfa.
Munsubize murakoze.

MUSHIMIYIMANA Mediatrice yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Iyo nguzanyo uzaza ryari ko bagize igihombo mu bworozi bw’ inkoko kubera kubura imiti mu gihe cya Covid.Zarateraga igi rigasohokana n’ umura mu munsi ibiri igapfa.
Munsubize murakoze.

MUSHIMIYIMANA Mediatrice yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

kuwifuza ubujyanama kuburyo yakongera umusaruro we mubworozi yatwandikira kuri email:[email protected]

JOAS yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

kuwifuza ubufasha bujyanye ninama yuburyo umworozi yakorora neza kandi akabona umusaruro uhagije yatugana:
[email protected]

JOAS yanditse ku itariki ya: 11-10-2021  →  Musubize

Muraho neza mwese, Ubwo murategereza bitarenze uku kwezi muzarebe kuri site ya BRD icyo bisaba, ariko RAB yavuze ko Ari mwe muzayahabwa pe

Simon yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Muraho? Hari igihombo nagize pfusha ingurube 30 bitewe n’icyorezo, inguzanyo natse muri banki bituma nkishyura nabi, none ubwo bizakunda ko nanjye nemererwa guhabwa kuri icyo gishoro?

TUYISHIME Jean Paul yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Muraho? Hari igihombo nagize pfusha ingurube 30 bitewe n’icyorezo, inguzanyo natse muri banki bituma nkishyura nabi, none ubwo bizakunda ko nanjye nemererwa guhabwa kuri icyo gishoro?

TUYISHIME Jean Paul yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Muraho? Hari igihombo nagize pfusha ingurube 30 bitewe n’icyorezo, inguzanyo natse muri banki bituma nkishyura nabi, none ubwo bizakunda ko nanjye nemererwa guhabwa kuri icyo gishoro?

TUYISHIME Jean Paul yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Muraho, natangiye norora ingurube 12 Ku giti cyanjye, muryamo ihitana zirindwi ese nanjye hari uko nafashwa? Murakoze.

Kalisa Valens yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Muraho neza? Nanjye ndi umworozi w’ingurube n’inkoko ariko Hari ibihombo twagize bitewe n’ibyorezo by’amatungo Kandi ntawigeze aza kutubarurira amatungo twapfushije ubwo bizemezwa n’iki kugirango nanjye icyo gishoro kingereho? Ese bizanyuzwahe ko Hari igihe twumva amakuru nkaya ntitumenye Aho byakorewe? Ikindi Hari inguzanyo twari twarafashe muri banki zitunanira kuzishyura kubera ibyo bihombo muzadufasha gute?

Tuyishime Jean Paul yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Ariko ko ari amafaranga azashyurwa harimo n’inyungu, kuki muyagize make ugereranije n’ayahawe urwego rw’AMAHOTELI N’UBUKERARUGENDO. Muzabaze mu BURAYI amamiriyari bashyize mu kuzahura ubukungo bw’ibihugu bigize EU. Yego ntitwakwigereranya, ariko 2 miliyari n’igitonyanga mu nyanja. Ubwo se miliyoni 15, harimo ingurube zingahe n’ibiryo byazo. Yego ngo ntawanga ijana mu rindi. Umuntu ku kigiti cye mu mugenere 30 millions, naho COOPERATIVE/AMASHYRAHAMWE 45. Maze duhaze isoko ry’imbere mu gihugu, dusagurire no muri DRC, umuguzi wa mbere w’AKABOGA cyane ka BANGAHEZA.

GASHUMBA yanditse ku itariki ya: 9-10-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka