Amateka ya Uwamariya Joseph (Salton) waririmbye ‘Kigali Ni Amahanga’

Umuhanzi Uwamariya Joseph bakundaga kwita ‘Salton’ yavukiye ahahoze ari muri Komini Nyabikenke, Perefegitura ya Gitarama (Akarere ka Muhanga) mu 1954 atabaruka muri 2009 azize uburwayi butunguranye nk’uko bivugwa na Niyotwagira Léocadie bashakanye.

Niyotwagira Léocadie
Niyotwagira Léocadie

Ni umwe mu bahanzi benshi b’abahanga bavutse muri iyo myaka, barimo Bizimana Loti wa orchestre Ikibatsi Band, Sebanani na Soso Mado b’Impala, Bizimungu Dieudonné waririmbanaga n’umugore we Uwimbabazi Agnes, Kabengera Gabriel, Karasira Jean Jacques wa Pakita, n’abandi benshi mushobora gusanga amateka yabo kuri YouTube ya KT Radio mu kiganiro Nyiringanzo.

Uwamariya Joseph (Salton) na we ni umwe mu bahanzi bake bagize umwihariko wo kuririmbana n’abo bashakanye. Niyotwagira Léocadie yashakanye na Salton mu 1982 bahujwe n’uko na we yakundaga kuririmba hanyuma Salton amusaba ko yaza bagafatanya muri orchestre ye yitwaga ‘Les jeunes d’amour’.

Uwamariya Joseph Salton
Uwamariya Joseph Salton

Imwe mu ndirimbo bumvikanamo bombi ni ‘Mpemuke ndamuke’ ari na yo ya mbere baririmbanye bakimenyana, ariko harimo n’amajwi y’abandi bakobwa babiri baririmbanaga.

Izindi ndirimbo za Salton zamenyekanye ni izi: Kuramba ni ukuramuka, Ubuzima buri imbere, Ntamwemezi mu mahanga, Ni nde wakinisha ubuzima na Si ko bizahora.

Kurikira amateka ya Uwamariya Joseph Salton mu kiganiro Nyiringanzo, hamwe na Niyotwagira Léocadie:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka