Mu mukwabu wabereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 6 na 7 Gicurasi 2015; hataruwe abantu babagaga ingurube itapimwe n’umuganga w’amatungo ndetse hamenwa litiro 425 z’inzoga zitemewe, ibi byose ngo bikaba byashoboraga kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage bari kubifata.
Inkongi y’umuriro yibasiye inzu yaryamagamo abanyeshuri (Dortoir) b’abahungu 130 biga mu kigo cy’amashuri cya Runaba (E.S. Runaba) giherereye mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, irashya irakongoka n’ibyari birimo byose.
Abantu 9 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mulindi mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi bakekwaho kwica umusore witwa Mananzima bahimbaga Nzima.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi, ku munsi w’ejo ku uyu 6 Gicurasi 2015, yagonz umwana witwa Umukunzi Chamila w’imyaka 8 y’amavuko ahita y’itaba Imana ako kanya.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga buratangaza ko, ku bufatanye n’abaturage, bwahigiye ko nta muntu uzongera kwicwa ku maherere muri uyu murenge ahotowe.
Umusore witwa Nteziryayo w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyagihanga, Akagari ka Nyagahanga, mu Murenge wa Gatsibo ho mu Karere ka Gatsibo, ku wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2015, yaguye mu mugezi wa Warufu agiye koga ararohama ahita yitaba Imana.
Maniraho Aloys w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe arakekwaho kwivugana uwitwa Burakeba Juvenal w’imyaka 67 mu rukerera rwo ku wa 05 Gicurasi 2015.
Ku wa kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2015, Rwiyemezamirimo Hitimana Nathanael uri kubaka Hoteli y’Akarere ka Rutsiro iherereye mu Murenge wa Mushubati yatabaje Polisi kubera ko abakozi bakora kuri iyo nyubako bari bamubujije gusohokamo.
Uwimana Semza w’imyaka 21 y’amavuko afungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kabagari mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwiba amafaranga angana miliyoni ebyiri akoresha mu buryo bwa mobile money mu Murenge wa Bweramana.
Nyuma y’uko abantu bakomeje gusaba ko inzoga ya suruduwire yahagarikwa mu Rwanda kubera ko abayinyweye ituma basa n’abataye ubwenge ndetse bakishora mu bikorwa by’urugomo,ubuyobozi mu Karere ka Ngoma buvuga ko ntakibazo ifite.
Kayirangwa Isabelle w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitatiyo ya Police ya Kibungo ashinjwa gukuramo inda y’amezi atanu akajugunya umwana mu musarani.
Umugabo witwa Musemakweli Théoneste yishe umusore witwa Riberakurora Ramazani w’imyaka 20 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Bacyora, Akagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro wo mu Karere ka Rwamagana amukubise ifuni mu mutwe, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 04 Gicurasi 2015.
Habinshuti Emmanuel w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho barakeka ko yaba yiyahuye nyuma yo gusanga umurambo we mu gishanga cya Kadamu ku nkombe z’Ikiyaga cya Cyambwe ku wa 03 Gicurasi 2015.
Urwego rwa DASSO mu Karere ka Muhanga rwagaragaje ko imirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, na Muhanga ikora ku Mujyi wa Muhanga ari yo iza ku isonga mu kugira ibyaha bihungabanya umutekano.
Abashinzwe umutekano mu midugudu igize umurenge wa Kinihira uko ari 40, bashyikirijwe telephone zizajya zibafasha m ugutangira amakuru ku gihe, bityo bigatuma habaho imikoranire myiza n’izindi nzego bafatanya mu kazi buri munsi.
Mu ijoro ryo ku wa 01 Gicurasi 2015, inkuba yakubise abantu babiri bahita bitaba Imana mu Mudugudu wa Bwanga, AKAGARI ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.
Robert Mugabe, umukozi wa banki y’abaturage, Agashami ka Kanama gaherereye muri santere ya Mahoko mu Karere ka Rubavu, arakekwaho kwiba amafaranga ya banki abarirwa muri miliyoni 11 n’ibihumbi 900 (11,900,900 FRW).
Umugabo witwa Bucumi Frederick w’imyaka 51 y’amavuko yasanzwe mu nzu iwe hashize iminsi nk’itanu apfuye amanitse mu mugozi, ndetse n’imirambo ibiri, uw’umugore we n’umwana bareraga nayo imaze nk’ibyumweru bibiri kuko yari yatangiye kwangirika.
Bisekere Jonas wo mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe arwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’umugore we Mukabugingo Philomène, ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2015 amutemesheje umuhoro mu bice binyuranye by’umubiri.
Umugabo witwa Nzeyimana Christophe w’imyaka 45 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, nyuma y’imyaka 9 yari amaze atorotse gereza ya Rilima, aho yari afungiye ibyaha byo gufata ku ngufu no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’abamotari ba Rwagitima, mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2015 yataye muri yombi abagabo babiri bo mu Mudugudu wa Gashenyi, Akagari ka Gihuta ho mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, ngo ibafatanye litiro 20 za kanyanga y’inkorano. aba bantu bakaba bafashwe ku bufatanye bwa police (…)
Umugabo witwa Nsabiganirwa Pascal w’imyaka 48 y’amavuko, mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2015 ku isaha ya saa moya za mu gitondo, abaturage bamusanze aho yari yarembeye munsi y’umuhanda, bamujyanye kwa muganga ahita ashiramo umwuka.
Kuri uyu wa 29 Mata 2015 mu Mudugudu wa Rugendo mu Kagari ka Ryabege, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, mu rukerera batoraguye umurambo w’uwitwa Hakizimana William w’imyaka 25 y’amavuko wakoraga akazi k’ubumotari.
Abarobyi 11 bo muri Kongo Kinshasa, bamaze gutabwa muri yombi n’abashinzwe kurinda Ikiyaga cya Kivu (gardes peches) ku mugoraba wo kuri uyu wa 28 Mata 2015 babashyikiriza abashinzwe umutekano ubwo babasangaga mu mazi y’ u Rwanda barobesha indobani zitemewe zo mu bwoko bwa kaningini.
Ikamyo ya rukururana itwara mazutu yataye umuhanda igiye kugonga Ibiro by’Akarere ka Kayonza itangirwa n’ipoto y’amashanyarazi mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Mata 2015, cyakora babiri bari bayirimo bagira amahirwe bavamo ari bazima.
Umusore witwa Nzeziryayo Emmanuel wo mu Kagari ka Gahungeri mu Murenge Gitambi ari mu maboko ya Polisi, akekwaho kuba yaba yishe nyina umubyara mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2015 akamujugunya mu musarane.
Kuva ku wa 27 Mata 2015, umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 afunzwe akurikiranyweho gusambanya abana batatu b’abakobwa bari hagati y’imyaka 2 n’imyaka 5.
Kuri sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero hafungiye umugore witwa Niyonshuti Grâce ufite imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Nyakarambi, Akagari ka Kabarondo mu Murenge wa Bwira ho mu Karere ka Ngororero, ukekwaho guca igitsina cy’umugabo we witwa Hakizimana Vincent ufite imyaka 27 akoresheje urwembe.
Umugabo witwa Nkwaya Théoneste w’imyaka 47 wo mu Kagari ka Nyabitare, mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu gitondo cyo kuwa 28 Mata 2015, bamusanze mu nzu iwe ari mu mugozi bakeka ko yiyahuye, ariko impamvu zamuteye kwiyambura ubuzima ntiziramenyekana.
Guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015, mu tugari tubiri twa Musamo na Rwoga mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, ngo abantu 12 bamaze kuribwa n’imbwa mu buryo budasanzwe.