Kinihira: Kuba duhawe Terefone bitweretse ko Leta izirikana ibyo dukora- Abashinzwe umutekano mu mudugudu
Abashinzwe umutekano mu midugudu igize umurenge wa Kinihira uko ari 40, bashyikirijwe telephone zizajya zibafasha m ugutangira amakuru ku gihe, bityo bigatuma habaho imikoranire myiza n’izindi nzego bafatanya mu kazi buri munsi.
Abashinzwe umutekano bahawe terefone kuri uyu wa 30 Mata 2015, bavuga ko bishimiye ko akazi kabo gahabwa agaciro na Leta, bityo bakaba bagiye kurushaho kukanoza.

Ngendahimana Samson, Ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Buhanda mu Kagari ka Nyakogo, yavuze ko hari igihe bahuraga n’imbogamizi zo kubura uko batanga amakuru, kuko terefone bari bafite hari igihe zabaga zitarimo amafaranga.
Ariko kuba bahawe terefone bazajya bahamagara ku buntu, ngo bagiye kurushaho kunoza akazi kabo neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwimana Ernest, yavuze ko batekereje guha abashinzwe umutekano terefone, kugira ngo imikoranire yabo n’izindi nzego irusheho kuba myiza.

Ati “Urabona, hari igihe wabaga ubashakaho amakuru, ukababura, bikagusaba kunyura ku bandi kugirango muvugane aguhe amakuru ushaka, ariko ubu bizoroha”.
Uyu muyobozi akaba vuga ko nyuma yo guha abashinzwe umutekano telepfone bagiye no kubashakira uburyo izi terefone zabo bazajya bazivugiraho ku buntu, kugira ngo ntibazigire imbogamizi n’imwe ibabuza gatanga amakuru ku gihe.
Abashinzwe umutekano muri uyu murenge, bahawe terefone nyuma y’aho umwaka ushize zari zahawe abakuru b’imidugudu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyane courage Kinihira namashanyarazi nature mubyaro mushake namazi ago yava