Bugesera: Umugabo arakekwaho kwica umugore n’umwana nawe akiyahura
Umugabo witwa Bucumi Frederick w’imyaka 51 y’amavuko yasanzwe mu nzu iwe hashize iminsi nk’itanu apfuye amanitse mu mugozi, ndetse n’imirambo ibiri, uw’umugore we n’umwana bareraga nayo imaze nk’ibyumweru bibiri kuko yari yatangiye kwangirika.
Mu gitondo cyo ku wa 30 Mata 2015, nibwo abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze bazindukiye mu rugo rwa Bucumi ruri mu Mudugudu wa Murambo, mu Kagari ka Burenge mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera kureba icyo yabaye kuko hari hashize iminsi igera kuri itanu batamubona, ibyo bikaza byiyongera ku kuba hari hashize ibyumweru bibiri batabona umugore we ndetse n’umwana bareraga, aho ngo yababwiraga ko yababuze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar avuga ko bakigera iwe basanze inzu ifunze bayifunguye basanga yarapfuye amanitse mu mugozi.
Yagize ati “Umugabo twamusanze mu nzu yo mu gikari yarimanitse ku mugozi ndetse n’umubiri we waratangiye kwangirika, ariko umugore n’umwana bo tubasanga mu nzu nini barishwe bashyirwa ku buriri nabo imibiri yabo yarangiritse”.
Avuga ko abo bantu bashobora kuba barishwe n’uwo mugabo nawe akaza kwiyahura nyuma.
Ati “Kubera ukuntu uwo muryango wahoraga mu makimbirane, turakeka ko uwo mugabo ariwe wabishe kubera ukuntu abo mu muryango w’umugore bahoraga bamubaza aho yagiye maze akababwira ko atahazi, turakeka ko yaba yarabishe maze agasanga ntaho ashobora guhungira maze agahitamo guhita yiyahura”.
Murwanashyaka Oscar kandi arasaba abantu kwirinda amakimbirane yo mu ngo ndetse buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Uyu mugabo Bucumi yari amaranye imyaka 30 n’umugore we ariko bakaba nta mwana bari bafitanye, ibyo ngo bikaba aribyo bakundaga gutera amakimbirane muri uwo muryango.
Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’urupfu rw’uwo muryango.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|