Nyamagabe: Ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kubyara umwana akamuta mu musarane
Dativa Yambabariye, umugore w’imyaka 32 y’amavuko wo Mudugudu wa Nkurubuye, mu Kagari ka Gakanka ho mu Murenge wa Kibumbwe mu Karere ka Nyamagabe ari mu maboko ya Polisi ikorera muri ako karere ashinjwa kubyara umwana akamuniga akamuta mu musarane.
Yambabariye ubwo twamusangaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu Mujyi wa Nyamagabe yiyemereye icyo cyaha ahamya ko ku wa 5 Gicurasi 2015 yabyabye umwana akamwica amunize.
Yagize ati “Kubera ko igihe cyari kitaragera, kitaruzura neza, inda yahise ivamo, umwana yari akiri muzima ubwo rero mpita mwica kubera ko nari mfite ikibazo cy’ubukene.”
Yakomeje agira ati “Nari mfite ibibazo byinshi, n’abongabo bandi mfite ntabwo nshoboye kubarera kandi urabona naho mba rwose inzu igiye kungwaho. Mbese njyewe numvaga ibibazo bimaze kundenga sinamenye uko byanjemo.”
Nubwo yiyiciye umwana yari amaze kwibaruka ariko, kuri ubu ngo aricuza impamvu yatinyutse gukora amahano nk’ayo yakoze agira inama bagenzi kutazatinyuka gukora amahano nk’ayo yakoze.
Yagize ati “Ndumva mfite ubwoba cyane kandi n’umutima uri kuncira urubanza nyuma yo kwisanga aha. Nabwira bagenzi banjye ko niba umuntu asamye inda agomba kwitwara neza, yabyara akarera kuko icyaha cyo kwihekura ni kibi cyane.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepho, Spt Hubert Gashagaza, yatangaje ko bene ibi byaha atari byinshi ariko ko kubufatanye n’inzego zose bishobora gukumirwa.
Yagize ati “Icyaha nka kiriya gishobora gukumirwa, habayeho kwigisha mu bufatanye bwa benshi mu nzego zose, ari inzego z’ibanze, mu manama kenshi akorwa za komite zo kurwanya ihohoterwa ariko nakiriya cyo gutwara inda zitateguwe hakongerwa kwerekana ububi bwabyo.”
Mu gihe uyu mugore ahamwe n’icyaha cyo kwihekura azahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk`uko ingingo ya 143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibitaganya.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|