Kiziguro: Imodoka yagonze umwana w’imyaka 8 ahita yitaba Imana

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi, ku munsi w’ejo ku uyu 6 Gicurasi 2015, yagonz umwana witwa Umukunzi Chamila w’imyaka 8 y’amavuko ahita y’itaba Imana ako kanya.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu w’Ishanti, Akagari ka Agakomeye, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, ubwo iyo Coaster ifite pulaki numero RAC 873 S, yari itwawe n’uwitwa Mutende Steven, yavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Nyagatare.

Twifuje kumenya icya cyateye iyi mpanuka, Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu Muhanda, CIP Kabanda Emmanuel, atubwira ko icyayiteye kitaramenyekana kuko hagikorwa iperereza.

CIP Kabanda atanga kandi ubutumwa ku bakoresha umuhanda bose cyane cyane abatwara ibinyabiziga, ababwira ko bakwiye kumenya ko umuhanda batawukoresha bonyine bityo bakubahiriza amategeko agenga umuhanda, kuko ngo iyo habaye impanuka ni uko hari amategeko aba atubahirijwe.

Umurambo w’uyu mwana Umukunzi chamila wari mwene Rutagengwa Sadiki na Ugiranyina Alima, bikimara kuba wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kiziguro, naho umushoferi wari utwaye coaster ajyanwa gufungirwa kuri Polisi, Sitation ya Kabarore hamwe n’imodoka.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

njye rwose ibyo umuvugizi avuga ndamushigikiye rwose bajye bamenya ko umuhanda ataruwabo bonyine kandi rwose nukutumva haruko polisi abaita koze ngoyigishe bantu amtegeko yu muhanda ngaho polisi week ikora yemwe polisi ntako ibaitakoze nukutumva

alias rwangobwa yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka