Ruhango: Yatawe muri yombi agerageza kwiba amafaranga ya Mobile Money muri Sacco
Uwimana Semza w’imyaka 21 y’amavuko afungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kabagari mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwiba amafaranga angana miliyoni ebyiri akoresha mu buryo bwa mobile money mu Murenge wa Bweramana.
Bivugwa ko uyu mukobwa wavuze ko akomoka mu Kagari ka Kivugiza, mu Murenge wa Nyamirambo Mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, yaje ku wa 04 Gicurasi 2015, akajijisha ushinzwe gutanga amafaranga ya mobile money muri sacco y’umurenge wa Bweramana, akamutwara milioni 2 ariko agahita atabwa muri yombi.
Umucungamutungo wa Sacco ya Bweramana, Uwimpuhwe Antoinette, yavuze ko uyu mukobwa yaje muri sacco inshuro zirenze imwe avuga ko hari umuntu ashaka koherereza amafaranga ariko agakomeza ajijisha ubishinzwe kugeza ubwo yaje kumenya umubare w’ibanga akoresha akaza kumwaka terefone akoherereza abantu babiri amafaranga miliyoni ebyiri.
Uwa mbere akaba yaramwoherereje miliyoni n’igice, undi amwoherereza ibihumbi 500, ariko ushinzwe gutanga amafaranga ya mobile money akaza kubivumbura atarasohoka, ahita ahamagara inkeragutabara, zimuta muri yombi.
Uyu muyobozi avuga ko bakimara kumenya aya makuru, bahise babimenyesha abakozi ba MTN kugira ngo terefone boherejeho aya mafaranga zihagarikwe, bo kuyabikuza.
Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ngo atubwire ku cy’uwakoze icyaha nk’icyo cy’ubutekamutwe ateganyirizwa n’icyo basaba abaturage mu kubyirinda ntitwashobora kumubona.
Ubusanzwe, ubutekamutwe nk’ubu bwajyaga bukorerwa abacuruza Mobile Money none biragaragara ko bishobora kwibasira n’amabanki.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo uwo mukobwa ni umuhatari.
Umuntu wiba bank! Hahahaha!
birashimishijekandi birababaje umuntu abaye,ataravaruka nibyoyibyenone agezemubindi ?byokwiba banki yoyoyo uwimana urarutanze regakwiba ntacyobimaze?n,iwihangirimirimo umwugawo kwigantacyumaze?wakwihanganye ukarera abanabawe??
Muraho uwomukobwayaciyibintu imuhangayahibye amafaranga kuritigocash najya yaranyibye nibamushakamakurumu zaze kurukikoryisumbuyerwamuhanga harabandibibanye barakatiwe nonewebaramubuze none mutubabarire mumuzane imuhanga murakoze??