Gatsibo: Umuturage yarohamye mu mugezi ahita yitaba Imana

Umusore witwa Nteziryayo w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyagihanga, Akagari ka Nyagahanga, mu Murenge wa Gatsibo ho mu Karere ka Gatsibo, ku wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2015, yaguye mu mugezi wa Warufu agiye koga ararohama ahita yitaba Imana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsibo buvuga ko uyu musore yarohamye muri uyu mugezi mu ma saha ya saa sita z’amanywa, ariko umurambo we ukaba wabonetse mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Nyakana Oswald, avuga ko ubusanzwe muri iki gihe cy’imvura uyu mugezi wa Warufu ukunze kuzura cyane ku buryo abawegera ushobora kubatwara.

Nyakana akomeza agira inama abaturage bo muri uyu murenge kujya birinda koga muri uyu mugezi no kohereza abana kuwuvomamo cyane cyane muri ibi bihe by’imvura. Umurambo wa Nteziryayo ukimara kurohorwa wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Ngarama.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka