Kabarore: Babiri bafunzwe bashinjwa gucuruza kanyanga

Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’abamotari ba Rwagitima, mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2015 yataye muri yombi abagabo babiri bo mu Mudugudu wa Gashenyi, Akagari ka Gihuta ho mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, ngo ibafatanye litiro 20 za kanyanga y’inkorano. aba bantu bakaba bafashwe ku bufatanye bwa police n’abamotari bo muri santeri ya Rwagitima.

Ngo bafatanywe iyi kanyanga bayikuye mu Murenge wa Rwempasha, mu Karere ka Nyagatare, bayijyanye mu Kagrli ka Cyabusheshe mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo aho basanzwe batuye ari naho bayicururiza.

Bakimara gufatwa bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, aho bategereje kwitaba inkiko ngo bakurikiranwe kuri iki cyaha baregwa.

Twifuje kuvugana n’abo baregwa, Ubuyobozi bwa Polisi ntibwabitwemerera ndetse cyakora butwemerera ko bombi bari mu maboko ya Polisi koko bazira icyaha cyo gucuruza kanyanga.

Si ubwa mbere ubucuruzi bwa kanyanga y’inkorano bugaragara muri aka karere, kuko no mu bihe bitandukanye hakunze kugaragara abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenjye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo hamwe n’inzego z’umutekano bakaba barakunze kubafatira ingamba z’uko abafashwe bafungwa ndetse n’ibiyobyabwenge bafatanywe bigatwikwa.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

ivyo vyose ni ukubisengera kuko abantu bari abakera abubu barataye ibanga mugire ibihe vyisa

bigrimanaelie yanditse ku itariki ya: 12-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka