Umupolisi yaba ari mu kirere, cyangwa munsi y’ubutaka, icy’ingenzi nuko aguhanira ikosa wakoze - ACP Rutikanga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko abashoferi bitwaza ko bahaniwe amakosa yo mu muhanda n’Abapolisi bari ahantu hihishe cyangwa camera zihishe baba bazana amatakiangoyi gusa.

Ubwo yari mu Kiganiro kuri KT Radiyo muri iki gitondo, Rutikanga yagize ati “ Hari abantu bashaka kuzana ikiganiro kure y’ikintu kigenderewe. Polisi ibyo ikora byose ibikorera kuburizamo icyaha, ibyago n’impanuka. Umuhanda ufite amategeko y’uburyo umuntu agomba kuwitwaramo. Uburyo Polisi ishyiraho bwo kureba uko aya mategeko yibahirizwa, no guhana uwayarenzeho ntabwo bigomba kuba impaka. Impaka zaba kuvuga ngo; ese narenganyijwe?"

Rutikanga yavuze ko hagize urengana, yaza akabivuga kuri Polisi, bagasabana imbabazi, bakamurenganura, naho ubundi ngo " umupolisi yaba ari mu kirere, yaba ari munsi y’ubutaka, apfa kuba afite ikimeyetso ko icyo yaguhaniye gikwiriye. Ibyo twebwe ntibitureba."

Yongeyeho ati "Camera waba uyibona, yaba iri mu kirere, drone cyangwa indege, yaba imodoka inyuma yawe, uuhum! birakureba. Icy’ingenzi nuko tuba dufite gihamya ko ibyo wahaniwe ari byo."

Aha ninaho umuvugizi wa Polisi avuga ko ntawe ukwiriye kugena uko umupolisi akora akazi ke cyangwa aho agomba kuba ahagaze mu gihe agenzura uko umuhanda ukoreshwa.

ACP Rutikanga avuga ko abatwara ibinyabiziga bagiye bagaragaza ibyo bifuza mu byerekeranye na Camera harimo ko bashyirirwaho ikimenyetso kerekana ko imbere ye mu ntera runaka hari Camera.

Ibyo Polisi yarabikoze ariko kugira ngo abatwara ibinyabizga batirara bakongera umuvuduko, Polisi ngo yasanze ari ngombwa ko na Camera zimukanwa zigomba gukoreshwa, kuko ngo usanga bamwe bagera hagati ya camera imwe n’iyikurikira bakavuduka.

Yagize ati “Umuntu wese wiga imodoka yiga ko umuhanda uyoborwa n’ibyapa. Iyo urengeje umuvuduko wagenwe muri icyo gice, niba amategeko atubahirijwe uwayaciyeho arabihanirwa. Uburyo dushyiraho bwo kureba ko amategeko yubahirijwe, no guhana uwabirenzeho, ibyo ni ibyacu."

Aha kandi Rutikanga yavuze ku batekereza ko Umupolisi ashobora guhana umuntu kubera inzika, ikibazo bafitanye, yagize ati "buriya itegeko, ni urubaho rugororotse, ntabwo rishobora kwihina ngo ryemerere umuntu uwo ari we wese gukora uko we abishaka. Twebwe tugomba gutwara ubuzima bwacu, bukagendera kuri rwa rubaho rugororotse rw’itegeko."

Umuvugizi wa Polisi yavuze kandi ko Polisi itabona abapolisi bahagarara kuri buri metero y’umuhanda, ari na yo mpamvu na yo ikoresha ikoranabuhanga, nk’uko no mu zindi nzego z’imirimo rikoreshwa.

Ndetse yanateguje ko mu minsi iri imbere, abakoresha umuhanda bashobora kuzajya bavugana n’ikoranabuhanga gusa. Yagize ati "Icyiza cya Tekinoloji, ntirenganya, ntikuzi, ntigira amarangamutima kandi isiga igihamya. Kuyiburanya biragora. Erega abantu nibabyemere bahinduke."

Umuvugizi wa Polisi yagize ati "Ku bakunzi ba 96.0 FM, KT Radiyo, reka mbabwire! nta muhanda wo mu Rwanda utarimo Camera. Iyo mubona irahari, n’iyo mutabona irahari. Nta mpamvu yo kuvuga ngo ndashaka kumenya ko irimo. Ibyo mwigira byose zirimo. Nubona icyapa bakubwira ko hari camera, ntugire ngo ni imwe. Si ishinze, ahubwo hari n’izidashinze."

Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga yaboneyeho kugira inama abantu batwara ibinyabiziga kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda bakirinda impanuka kuko inyinshi ziterwa no kutayubahiriza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka